Indirimbo ya 59 mu GUSHIMISHA

1
Nimuze, mwa ndushyi mwe mwese,
Muremerewe, murembye
Yes’ aje kubasanganira
N’ ubuntu bge n’ urukundo
Mwese, nimuze ! Muze, mwese !
Mumwitab’ arabifuza !
2
Nubg’ ur’ umunyabyaha byinshi,
Humura ye ! N’ uw’ ibambe !
Iby’ agushakaho ni bike :
N’ ukwihan’ ukamwizera
Wa munyabyaha we wihebye,
arakogesh’ amaraso
3
Umwana wera w’ Uwiteka
Yubamiy’ i Getsemane,
Baramubamb’ ari tw’ azira;
Nukw ati : Birarangiye !
Utegerej’ iki se, kandi ?
Ibyo ko biguhagije !
4
Dore, yazamutse mw ijuru,
Atsinz’ urupfu n’ ibyaha !
Aratuvugira kuri Se,
Agaragaz’ amaraso
Na S’ akareb’ izo nkovu ze,
Nihanny’ akambabarira
5
Nukw abakijijwe na Yesu
Tuzamusanganirayo !
Abo mw isi n’ abo mw ijuru
Ni ko kuririmba, tuti :
Turagushimye ! Haleluya !
Ur’ Umukiza n’ Umwami !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 59 mu Gushimisha