Indirimbo ya 104 mu GUSHIMISHA

1
Imbabazi z’ Umukiza
Zamuzanye kunshungura;
Natabitswe n’ ibyaha byanjye,
Ankuramw arankiza
Gusubiramo
Nari mw isayo y’ ibyaha,
Aramfat’ aransayura
Nari mu mwijim’ ukomeye
Non’ aramurikira,
2
Natinze cyane kwitaba
Yesu wampamagaraga;
Nyuma, niringiy’ ijambo rye,
Yes’ ankurahw ibyaha
3
Yaje kunkiz’ agifite
Inkovu nyinshi z’ amahwa
N’ iz’ icumu n’ iz’ imbereri
Mpimbaz’ urukundo rwe
4
None mpora mu mahoro;
Umutima ni muzima;
Arikw icyatumy’ anshungura,
Akankiza, sinkizi



Uri kuririmba: Indirimbo ya 104 mu Gushimisha