1
Yesu ndagukunda cyane ndakwihaye :
Nzinutsw’ukw’ibyaha byanjye binezeza
Mucunguzi wanjye yesu nyir’ubuntu bgose;
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
2
Ngukunze nkwitur’uko wankunze kera,
Unyigur’i Gologota ntakwiriye
Ngukundiy’amahwa wanyambariye mu mutwe;
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
3
Nzahora ngukunda Yes’iteka ryose
Ngihumeka njye ndirimb’ishimwe ryawe
Ningera mu rupfu nabwo nzagushima ntya nti:
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu
4
Ni ngera mu rugo rwa So, Mwami Yesu,
Nzajya mpaguhamiriz’ iteka ryose;
Nkwikubis’imbere, nzagusingiza cyane, nti:
Ntabgo nigeze ngukund’uko ngukund’ubu