Indirimbo ya 169 mu GUSHIMISHA
1
Mana, nkuko Wafashaga
Basogukuruza,
Niko natw’ uzadufasha
Mu myak’irimbere
2
Umuyaga W’ishuheri
Urawuturinda
Uzatuber’ubuturo
Budashir’iteka
3
Ker’ abakwiringiraga
Bari mu mahoro
Tugufite, ntitwifuza
Undi Murengezi
4
Imisoz’itararemwa,
Is’itarabumbwa,
Uhereye Kera Kose,
Ur’uko Wahoze
5
Imyak’ igihumbi, Mana
Ni myinshi Kuri twe
Kuri Wow’iguhwaniye
N’umuns’umwe Gusa
6
Imyak’ ijyan’iby’iyi
Si nk’amaz’ahurura,
Bikibagirana vuba
Nk’inzozi z’umuntu
7
Mana, Wadutabaraga
Mu minsi yakera
Na non’uzaturengera
Tugeze kugupfa
Uri kuririmba: Indirimbo ya 169 mu Gushimisha