Indirimbo ya 196 mu GUSHIMISHA

1
Ni Yes’ ufit’ urufunguzo
Rw’ ibizaba
Ni byo bihora binnezeza; ;
Nta wundi wo kurundindira,
keretse We, keretse We
2
sintiny’ ibyago bizanzaho :
Ndamwizeye,
Ukw and’ imber’ abitunganya;
Ni na W’ umeny’ ibinkwiriye :
Kw ari byiza ! Kw ari byiza !
3
Nd’ impumyi jyewe, sinamenya
Ibyamfasha
Ntabgo nzamwak’ urufunguzo ;
Ahubwo mfash’ ukuboko kwe,
Mwiringiye, mwiringiye !
4
Ntabgo nameny’ imigambi ye;
Nzi kimwe cyo !
Nzi yukw ankund’ ubudasiba,
Nzi yukw amber’ ubuhungiro,
Nkiri mw isi, nkiri mw isi
5
Yewe, ibyo birampagije :
Nguwe neza !
Sindeba kokw ibizambaho,
Bizwi na Yesu wamfiriye
Natiny’ iki ? Natiny’ iki ?



Uri kuririmba: Indirimbo ya 196 mu Gushimisha