Indirimbo ya 204 mu GUSHIMISHA

1
Dor’ ibendera ya Yesu
Iramanitswe !
Nguy’ araj’ ahuruy’ atyo,
Ngw atabare abe
Gusubiramo
Ati: Yemwe, ndaje, ndaje !
Nimukomere !
Ko ndi hamwe namwe ni nde
Wabashobora ?
2
Kokw ingabo za Satani
Zirakomeye
Tudafit’ Umwami Yesu,
Zaduhindura
3
Nshuti mwe, dukurikire
Umucunguzi,
Tumutumbire twizere
Ubutwari bwe!
4
Nubw’intambar’ iturushya,
Twe gucogora !
Umv’ impundu ziravuze ;
Aranesheje !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 204 mu Gushimisha