Indirimbo ya 222 mu GUSHIMISHA

1
Mbese, tuzahurirayo,
Kuri wa mugezi mwiza
Uca mw ijuru hagati,
Uv’ i bwami ku Mana yacu ?
Gusubiramo
Koko tuzahurirayo,
Tubonane n’ abera ku mugezi,
Ku mugez’ utunganye w’ Imana
Uv’ i bgami ku Mana yacu
2
Tuzagendana ku nkombe
Y’ umugezi w’ ubugingo
Tuzasengan’ Uwiteka,
Tuyisingiz’ iteka ryose
3
Nuko, tutarabagera,
Duturw’ imitwaro yose,
Dukizwe n’ ubuntu bwayo :
Izatwambik’ imyenda yera
4
Tuzahurira n’ abera
Ku mugez’ ubonerana;
Nta kizadutandukanya
Kuk’ urupfu rutagerayo
5
Nuko, tuzagera vuba
Kur’ uwo mugezi mwiza,
Turirimbane n’ abaho
Indirimbo zishimishije



Uri kuririmba: Indirimbo ya 222 mu Gushimisha