Indirimbo ya 226 mu GUSHIMISHA

1
Mukiza wacu Yesu,
Tukwakire dute?
Tukwakire twishimye:
Ngwin’ utwiberemo
wez’ imitima yacu ,
kand’ utumenyeshe
Ingeso nziz’ ukunda
N’ ibikunezeza
2
Wasiz’ ibyawe byose,
Uza mur’ iyi si,
Uraduhumuriza Kuko tubabaye
Nta watunyag’ ubgami
Bgawe bg’ amahoro :
Uhor’ udutabara,
Ukaturokora
3
wasanze tur’ imbohe,
Uratubohora,
Twar’ ibisenzegeri,
Uraducungura,
Ngo tub’ iritore zawe,
Duhoran’ iteka,
Tubone n’ ubugingo
Butazarangira
4
Mbe n’ iki cyaguteye
Kuv’ahw’ Iman’ iri?
Nta kindi, n’ urukundo
N’ imbabazi zawe
Ntushak’ abanyabyaha
Ko bazarimbuka;
Byatumy’ udutabara,
Turababarirwa



Uri kuririmba: Indirimbo ya 226 mu Gushimisha