Indirimbo ya 260 mu GUSHIMISHA

1
Kuri wa munsi tuzazukaho,
Yes’ azaduh’ imibiri mishya;
Kurira no kuboroga
Ntabgo bizaba bikiriho
2
Ubu bugingo n’ uyu mubiri
Ntabgo byabura gutandukana
None, mubiri, sinzira,
Urindir’ uwo munsi mwiza
3
Uyu mubiri waruhanyaga
Ni wo turambItse mu butaka;
Nuk’ ubugingo bgonyine
Bgazamutse, bujya mw ijuru
4
Ubu bugingo n’ uyu mubiri
Iherezo, bizasubirana,
Bihabw’ ishusho ya Yesu;
Ntibizatandukan’ ukundi
5
Mbeg’ umunezero mwinshi cyane !
Koko, mw izuka, tuzishima pe !
Ni hw imva zose zo mw isi
Zizashiramw abapfu bazo
6
Maz’ ababyeyi n’ abana babo
N’ abavandimwe batandukanye
N’abishwe n’urukumbuzi
Bazabonanira mw ijuru
7
Bazabanayo mu bgami bgawe;
Bazaba batagitandukana
Kubg’umusaraba wawe,
Uzadusohozeyo natwe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 260 mu Gushimisha