Indirimbo ya 264 mu GUSHIMISHA

1
Mwuka Wer’ udukunda
Ni wow’ ujy’ utwigisha
Kwifuz’ impan’ imwe nsa
Irut’ izindi
2
Iyo mpan’ ihebuje
N’ urukundo rwa Yesu
Kand’ umunt’ uyibuze,
Nta cy’ ab’ amaze
3
Urukundo ni rwiza;
Rujya rugira neza;
Nta n’ ishyari rugira;
Ntirwirarira
4
Rwanga n’ iby’ isoni nke;
Ntirwishakir’ ibyarwo;
Rwemera gufashanya;
Ntirurakara
5
Kand’ ibyaha by’ abandi,
Ntabgo rubyishimira
Kuko runezererwa
Ibitunganye
6
Rwihanganira byose;
Rwizigira n’ abandi;
Nta n’ ikibi rukeka
Ku muntu wese
7
Kwizera, kwiringira,
Cyanecyan’ urukundo,
Ni zo mpano z’ iteka,
Ukw ar’ eshatu
8
Ni zo mpano nifuza,
Mwuka Wera w’ Imana;
Ariko kurutaho,
Ump’ urukundo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 264 mu Gushimisha