1
Iki gihe twamaranye
Tuyobowe n’ ibendera;
Dutandukany’ amahoro,
Twifitiy’ umunezero
2
Mwa nshuti zacu nziza mwe,
Dusangiye gucungurwa
N’ intambara ya Krisito,
Ajy’ abarind’ iyo mujya
3
Mwumv’ iri jambo dusoma
Mu Gitabo cy’ Uwiteka :
Mutumbir’ Umurokozi,
Mwihararuk’ inzira ye
4
Ahar’ amaso yab’ aya,
Ntitwongere kubonana
Nyamara tw’ abakijijwe
Tuzahurir’ i Siyoni
5
Yes azah’ abakijijwe
Ingororano mw ijuru
Mukomez’ ibyo mwahawe
Na We, katanga ka mbere
6
Mwa nshuti mwe dukundanye,
Twabonany’ Umusaraba
Mur’ iyi minsi twabanye,
Mugendane n’ Uwiteka
7
Ituza riva mw ijuru
Ritwuzure tw’ aba Yesu,
Itorero rye ryo mw isi
Rikir’ imitima myinshi
8
Twihane gukiranirwa
Kw’ abatubah’ Uwiteka,
Tumenye yuko twe twese
Tuzageran’ imbere ye
9
Ngaho, murabeho mwese,
Bagenzi twafatanije,
Tuzaba hamwe mw ijuru,
Duhoraneyo na Yesu