Indirimbo ya 312 mu GUSHIMISHA

1
Abakund’ Imana mwese,
Ni hagir’ abapfa muri mwebwe,
Cyangwa se natwe tugapfa,
Tuzahurir’ i Siyoni twese
Gusubiramo
Turashima Iyatumye
Tumaran’iyi minsi
2
Nta mwenda wose dufite :
Twiteguye gufashwa n’ Imana
No kwamamaz’ Ubutumwa
Mu bihugu tugiyemo byose
3
Iki gihe tumaranye,
Twari dufatanirije hamwe;
None natwe turagiye,
Namwe musigarane n’ Imana
4
Nshuti zacu, twarabanye;
Tubasezeranyeh’ urukundo
Dushim’ Imana yatumye
Dufatany’ iki gihe tumaze
None, ngaho, murabeho !
Iman’ ibane namwe



Uri kuririmba: Indirimbo ya 312 mu Gushimisha