Indirimbo ya 320 mu GUSHIMISHA

1
Mwa bagore mwe b’ i Rwanda
Muze, mwitabe Yesu !
Dor’ imirimo ni myinshi:
Tujye kumukorera
Dutabare bene wacu :
Ubu bararimbuka
Mwa bagore mwe b’ i Rwanda
Yes’ arabashoboza
2
Mwa bagore mwe b’i Rwanda,
None nimutebuke!
Imibabaro n’ indwara
Biragwiriye mw isi
Nimukingur’ imitima,
Umukiz’ ageremo
Mwa bagore mwe b’ i Rwanda,
Mureke gupfapfana !
3
Mwa bagore mwe b’ i Rwanda,
Mw isi har’ umwijima
Nimujyan’ amatabaza,
Mwakire bene wanyu
Abagore n’ abakobwa
Baheze mu mwijima
Mwa bagore mwe b’ i Rwanda,
Mubamurikir’ ubu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 320 mu Gushimisha