Indirimbo ya 343 mu GUSHIMISHA

1
Munyabyaha, nturushye se ?
Sanga Krisito !
Umv’ iri jambo ryiz’ avug’ ati :
Ruhuka!
2
Yes’ afit’ ibimenyetso
Bimutwereka ?
N’ umutwe n’ ibiganza bifite
Inkovu
3
Kw ar’ umwami se, nta kamba
Yesu yambaye ?
Ye, namubonye yambay’ ikamba
Ry’ amahwa !
4
Ni mpakwa kur’ uwo Mwami,
Nzagabirw’ iki ?
N’ ugufatanya na W’ imiruho
N’ intimba !
5
Nimusaba kunyakira,
Ntaribumpeze ?
Haba na gato, ntiyabikora !
Witinya !
6
Nimwiyeguriraho se,
Yamp’ umugisha?
Umv’ abo mw ijuru babihamya
Bati : ye !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 343 mu Gushimisha