1
Ni heh’ abizera bazajya kuba ?
Mur’ iyi si nta ho tuzakirira
Nta hantu hatagerwa n’ umubisha :
Ibibi nta hantu twabihungira
{ Nta ho, nta ho, mw isi nta ho;
Mw ijuru ni hw i wabo w’ abizera. } x 2
2
Tuzimuka mw isi, tuger’ i wacu;
N’ aheza twubakiwe n’ Umukiza
Ku Mana yacu, har’ amazu menshi
Yubakany’ isuku tutarabona
{ Ni ho, ni ho, ni hw i wacu;
N’ ubuturo bwiza tuzahoramo. } x 2
3
Yesu ni W’ ugir’ amahoro meza;
Urupfu n’ ibyago ni W’ ubitsinda
Abashak’ ubugingo budashira
Ni mumwizigir azabarengera
{ Muze mwese, dushengere;
Mw ijuru, tuzimanan’ Umukiza. } x 2