Indirimbo ya 402 mu GUSHIMISHA

1
Ijwi ryumviswe n’ abantu
Ribatunguye, riti:
Shimwa, Mana : kuzwa mw isi
Amahor’ abe bose!
Mbes’ izo ndirimbo twumva
Zitangaza n’ iza he ?
Bungeri, n’ abamalayika
Bababgir’ Ubutumwa
2
Uw’ iyi si yatabaje
Kuko yagwij’ ibyago,
Kuv’ igihe yikoreye
Umutwaro w’ ibyaha,
Umukiza wahanuwe
Wadusezeranijwe,
Uwiringirwa byukuri
Non’ aratuvukiye
3
Shimwa, Mana ! Kuzwa mw isi !
Amahor’ abe hose !
Urukundo n’ amahoro
Biraduhishuriwe
Hamwe n’ intumwa z’ Imana,
Twese turangurure,
Dushime no gushimisha
Impano y’ Umukiza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 402 mu Gushimisha