Ibibazo rusange kuri BibiliyaIbi bibazo birafata kuri Bibiliya kuva mu itangiriro kugeza mu Ibyahishuwe. Gerageza kubikora byose upime ubumenyi ufite kuri Bibiliya Yera.1. Ni iki Imana yaremye bwa mbere mbere y’ibindi byoseIjuru n’isi Umucyo Adamu na Eva Isanzure 2. Ni ku wuhe munsi Imana yaremye ibimera?Umunsi wa mbere Umunsi wa kabiri Umunsi wa gatatu Umunsi wa kane Umunsi wa gatanu 3. Ubwato Nowa yubatse kugirango abuhungiremo umwuzure Bibiliya Yera ibwita ngo iki ?Inkuge Ubwato Ubwato bwa Nowa Inkuruge 4. Nowa yinjije mu bwato inyamaswa zingahe muri buri bwoko ?Imwe imwe ebyiri ebyiri Eshatu eshatu Zose zari 1000 5. Ni ikihe kimenyetso Imana yahaye Nowa nk’isezerano bagiranyeGukebwa Kwiyiriza ubusa Umukororombya Umwuzure 6. Ninde wahawe amategeko 10 ku musozi Sinayi ?Mose Nowa Aburahamu Enoki Yosuwa 7. Ni iki itegeko rya 5 rivuga ?Gukunda Imana Kubaha ababyeyi bacu Gukunda bagenzi bacu Kutica Kudasambana 8. Ni irihe zina ry’umuvandimwe wa Mose ?Karebu Yosuwa Aroni Meriyamu Yoweli 9. Ni iki dusaba ngo Imana ijye ikiduha buri munsi mu isengesho rya Data wa twese uri mu ijuru?Kubaho iteka Izina ry’Imana ryubahwe buri munsi Ifunguro ridutunga Kubabairwa ibyaha Kudatereranwa mu bitwoshya 10. Abantu bo bareba ibigaragara inyuma, ni iki Imana ireba?Imana ntireba nk’abantu Imana ntacyo ijya ireba Imana ireba umutima Imana ireba mu myaka 1000 11. Se yamuhaye ikanzu nziza yari ifite amabara menshi.Yeremiya Yesu Yozefu Yobu Yohani umubatiza 12. Umwami Dariyo yamujugunye mu rwobo rw’intareYezebeli Meshaki Shadarake Daniyeli 13. Uyu musore yicishije ibuye umugabo w’igihangangeSamusoni Goriyati Dawidi Yesu Sawuli 14. Uyu muhanuzi yamizwe n’urufi runiniYoweli Yobu Yona Yeremiya Nehemiya 15. Iyi nyamaswa yakoreshwaga cyane mu gutwara abantu mu gihe cya YesuIngamiya Inzovu Inzige Ifarashi 16. Yari umwana w’ImanaYosuwa Yesu Eriya Erisha 17. Yabyaye ari isugiMagadarina Elizabeti Mariya Mariyamu 18. Uwitwaga Se wa Yesu yariUmurobyi Umukoresha w’ikoro Umufarisayo Umubaji Umusirikare 19. Umurongo mugufi cyane muri Bibiliya Yera uravuga ngo:Ntabaza ndagutabara Yesu ni Umwami Yesu ararira Mbere na mbere Imana Yobu we ceceka 20. Yagambaniye Yesu ariko ntiyamwihakanyePetero Yuda Yakobo Matayo 21. Yesu yagaburiye abantu ibihumbi bingahe ku musozi:5000 hatarimo abagore n’abana 5000 harimo abana n’abagore 5000 harimo abana ariko nt’abagore 5000 hatarimo abana 22. Muri iyi nyanja niho Yesu yaturije umurabaInyanja y’umunyu Inyanja itukura Inyanja ya Galileya Inyanja nini