Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 22-09-2019 saa 12:46:15 | Yarebwe: 2622

Akenshi abantu bakunda kwibaza ku rupfu ari uko bagiye gushyingura. Bibiliya igereranya urupfu  nko kwimuka ukajya ahandi,  ku bakiranutsi ibigereranya nko gusinzira cyane (1 Abatesalonike 4:13-14).

Witegereje ubwoko bwose bw’abantu, baba abazungu cyangwa abirabura, urupfu nta muntu rutinya kandi ntirwita kubyo dukora bitandukanye; waba uri umuririmbyi, umuhanuzi, umuvugizi, umukristu, umupagani, n’abandi.

Usanga abantu bose bibaza ikiba kubantu nyuma yo gupfa, ariko  abenshi bakeka ko bajya  mu ijuru cyangwa ikuzimu.

Iyo dupfuye umubiri utandukana n’ubugingo  nubwo tuba twapfuye.

Abakiranutsi bahita  berekeza ahantu heza bateguriwe,  hitwa muri paradizo y’Imana.  Urupfu  rw’umukiranutsi aba ari umunyenga kuko aba  abona ari kujya ahantu heza cyane hashimishije (2 Abakorinto 5:1-8). Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa Sitefano we agiye gupfa yagize umunezero mwinshi atangira kuvuga uburyo abonye ijuru rifunguye (Ibyakozwe 7:55-59)

Abanyabyaha nabo iyo bapfuye bahita bajya i kuzimu, ahantu hari ububabare cyane,  nkuko tubisoma muri (Luka 16:19-24) ubwo Nyamutunzi yageraga ikuzimu akababazwa cyane. Iyi niyo mpamvu abanyabyaha bapfa bari gusamba kubera ububare baba batangiye kubonayo.

Ikuzimu Bibiliya ihagereranya  nko mu nzu y’imbohe abaho babona igihe gihagije cyo kwibaza ku ngaruka batewe n’uburangare bagize bakiri mu buzima,  nk’uko nyamutunzi byamugendekeye atangiye gutekereza ko ububabare arimo,  ko benese nabo bazabugira (Luka 16:27-29).

Bavandimwe, hakurya y’urupfu ntacyo wakora. Mu gihe uhumeka ugifite  umubiri wo gukorera Imana, ni amahirwe ufite akomeye cyane yo kumenya Yesu Kristo ukamwakira nk’umwami n’Umukiza wawe kugirango uzapfe nk’umukiranutsi.