Yanditswe na DUKUZUMUREMYI Fabrice kuwa 07-10-2019 saa 09:55:07 | Yarebwe: 6888
Bibiliya itubwira byinshi ku ihema ryi’ibonaniro, yaba mu isezerano rya kera n’isezerano rishya. Ese bifite akahe kamoro uyu munsi? Ese bihuriye he n‘igitambo Yesu Kristo yatanze kubera ibyaha byacu? Dore bimwe mu byo wamenya kubijyanye n’ihema ry’ibonaniro.
Ihema ry‘ibonaniro ni ahantu hera, Imana yategetse abayisaraheli kubaka kuva igihe bari bavuye mu bucakara mu misiri. Ryakoreshejwe mu mwaka bari bakimara kwambuka inyanja y’umutuku, kugeza igihe umwami salomo yubakiye urusengero rwa mbere i yerusalemu. Nukuvuga Igihe cy’imyaka 400.
Teberenakulo bisobanura ahantu ho kubonanira, cyangwa ihema ryibonaniro. Hari ahantu Imana ituye hagati yabantu bayo ku isi (ubuturo bwera bw‘Imana). Hari andi mazina bibiliya ikoresha isobanura ihema ryibonaniro ariko iyo uyagaruye mu Kinyarwanda yose usanga yerekana ihema ry‘Imana nki nzu y‘Imana, cyangwa se urusengero rw‘uwiteka.
Mose yahawe amategeko ku musozi sinayi, Imana imusobanurira uburyo ihema ry‘ibonaniro rigomba kubakwa (
Kuva 25:1-40
Ibyo kurema Ihema ryImana 1.Uwiteka abwira Mose ati 2.Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa numutima we azaba ari we mwakira ituro antura. 3.Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu nifeza nimiringa, 4.nubudodo bwumukara wa kabayonga nubwumuhengeri, nubwumuhemba nubwibitare byiza nubwoya bwihene, 5.nimpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, nimpu zinyamaswa zitwa tahashi, nimbaho zibiti byitwa imishita, 6.namavuta yamatabaza nibihumura neza byo kuvangwa namavuta ya elayo yo gusīga, nibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa, 7.namabuye yitwa shohamu nandi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza. 8.Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo. 9.Muzabureme buse nibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cyubuturo nicyibintu byabwo byose. 10.Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bwumurambararo bube mikono ibiri nigice, ubugari bwayo bube mukono umwe nigice, uburebure bwigihagararo bube mukono umwe nigice. 11.Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere ninyuma, uyigoteshe umuguno wizahabu. 12.Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi. 13.Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu. 14.Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu ziyo sanduku, bajye bayiyiremereza. 15.Iyo mijisho igume mu bifunga byisanduku, ntikabivemo. 16.Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha. 17.Kandi ucure intebe yihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bwumurambararo bube mikono ibiri nigice, ubugari bwayo bube mukono umwe nigice. 18.Kandi ureme abakerubi babiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi yiyo ntebe yihongerero. 19.Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, nundi mu wundi, bacuranwe nintebe yihongerero mu mitwe yayo yombi. 20.Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe yihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe yihongerero. 21.Ushyire iyo ntebe yihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha. 22.Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru yintebe yihongerero, hagati yabo bakerubi bari ku isanduku yIbihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli. 23.Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bwumurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bwigihagararo bube mukono umwe nigice. 24.Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno wizahabu. 25.Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno wizahabu. 26.Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane. 27.Ibyo bifunga bibe hafi yigikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza. 28.Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza. 29.Ucure amasahani nudukombe byo kuri yo, ucure nibikombe nimperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo yibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza. 30.Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka. 31.Kandi uzareme igitereko cyamatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo numubyimba wacyo, ibikombe nibibumbabumbye nuburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo. 32.Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu yicyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, nayandi atatu mu rundi. 33.Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa nuburabyo bwindōzi, cyose gifatanye nikibumbabumbye nururabyo, niryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa nuburabyo bwindōzi, cyose gifatanye nikibumbabumbye nururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera. 34.Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa nuburabyo bwindōzi, nibibumbabumbye nuburabyo bifatanye na byo. 35.Ikibumbabumbye kibe munsi yamashami abiri acuranywe na cyo, nikindi kibe munsi yandi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi yandi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu. 36.Ibibumbabumbye byacyo namashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza. 37.Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyiraho uburyo butuma amurikira imbere yacyo. 38.Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira nudusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza. 39.Italanto yizahabu nziza abe ari yo icyo gitereko nibyo bintu byacyo byose biremeshwa. 40.Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.
Kuva 26:1-37
Ibintu byIhema ryImana (Kuva 36.8-38) 1.Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bwibitare bwiza buboheranije, nubwumukara wa kabayonga nubwumuhengeri nubwumuhemba, bayibohemo ibishushanyo byabakerubi, abahanga bibyo abe ari bo babiboha. 2.Uburebure bwumwenda wose bube mikono makumyabiri numunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe. 3.Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, niyindi itanu ikombatwe ukwayo. 4.Kandi udode imikondo yudutambaro twimikara ya kabayonga ku musozo wumwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo wumwenda uhera ikindi gikombate. 5.Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, nindi mirongo itanu uyidode ku musozo wumwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane. 6.Ucure ibikwasi byizahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe. 7.Kandi uzabohe imyenda yo gusakara yubwoya bwihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi numwe. 8.Uburebure bwumwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi numwe ibe urugero rumwe. 9.Ukombate imyenda itanu ukwayo, niyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere yihema. 10.Udode imikondo mirongo itanu ku musozo wumwenda uhera igikombate kimwe, nindi mirongo itanu uyidode ku musozo wumwenda uhera ikindi gikombate. 11.Ucure ibikwasi byimiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe. 12.Igice cyimyenda yihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cyumwenda umwe kingana nikindi, kirērētere inyuma yubwo buturo. 13.Ubwo ibikombate byihema bisagaho mukono umwe mu burebure bwuruhande rumwe, nindi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu zubuturo zombi, iritwikīre. 14.Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cyimpu zinyamaswa zitwa tahashi. 15.Kandi uzabāze imbaho zimiganda yubwo buturo mu mushita, uzishinge. 16.Uburebure bwurubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe nigice. 17.Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho zubwo buturo zose. 18.Ubāze imbaho zimiganda yabwo, izuruhande rwiburyo zibe makumyabiri. 19.Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi yizo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi yurubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. 20.Kandi uzabāze imbaho makumyabiri zurundi ruhande rwubwo buturo rwibumoso, 21.uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi yurubaho rumwe, bityo bityo. 22.Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro wubwo buturo, iburengerazuba. 23.Ubāze imbaho ebyiri zimpfuruka zabwo zo mu mwinjiro. 24.Hasi zibe izivuyemo nkebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro. 25.Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo yifeza yo kuzishingamo izabe cumi nitandatu, imyobo ibiri ibe hasi yurubaho rumwe, bityo bityo. 26.Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho zimiganda yuruhande rumwe rwubwo buturo, 27.na zindi eshanu zo ku mbaho zimiganda yurundi ruhande rwabwo, nizindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. 28.Imbumbe yo hagati yizindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire. 29.Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu. 30.Uzashinge ubwo buturo buhwanye nicyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi. 31.Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo byabakerubi, abahanga bibyo abe ari bo babiboha. 32.Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine yifeza. 33.Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku yIbihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rwAhera nAhera cyane. 34.Kandi uzashyire ya ntebe yihongerero kuri iyo sanduku yIbihamya, iri Ahera cyane. 35.Kandi ya meza uyashyire hino yuwo mwenda, na cya gitereko cyamatabaza ugishyire mu ruhande rwiburyo rwubwo buturo, kibangikane nayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rwibumoso. 36.Kandi umwenda wo gukinga umuryango wiryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije, abahanga bibyo abe ari bo bawudodaho amabara. 37.Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.
Kuva 27:1-21
Ibindi bintu byIhema ryImana (Kuva 38.1-19) 1.Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bwumurambararo bube mikono itanu, nubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bwigihagararo bube mikono itatu. 2.Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa. 3.Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo nibintu byo kuriyoza, ninzabya zacyo nibyo kwaruza inyama, nibyo gushyiramo umuriro wamakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa. 4.Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nkurushundura, mu nkokora zicyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine byimiringa. 5.Ugishyire munsi yumuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro. 6.Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa. 7.Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa. 8.Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza. 9.Kandi uzareme urugo rwubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bwibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo wurwo ruhande ube mikono ijana. 10.Inkingi zayo zibe makumyabiri, nimyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo nimitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. 11.No mu ruhande rwibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, nimyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo nimitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza. 12.Mu ruhande rwiburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi nimyobo yo kuzishingamo ibe icumi. 13.Mu ruhande rwiburasirazuba, ubugari bwurwo rugo bube mikono mirongo itanu. 14.Mu ruhande rwirembo rumwe, ubugari bwimyenda ikinzwe bube mikono cumi nitanu, inkingi zayo zibe eshatu, nimyobo yo kuzishingamo ibe itatu. 15.Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe yubugari bwa mikono cumi nitanu, inkingi zayo zibe eshatu, nimyobo yo kuzishingamo ibe itatu. 16.Irembo ryurwo rugo ryugarirwe nimyenda yubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije, abahanga bibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye nimyobo yo kuzishingamo ibe ine. 17.Inkingi zose zurwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe nimitambiko yifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa. 18.Umuhururu wurwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bwibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa. 19.Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, nimambo zabwo zose nimambo zurwo rugo zose, bicurwe mu miringa. 20.Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka. 21.Mu ihema ryibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni nabana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere yUwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe byAbisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.
Kuva 35:1-35
Amaturo yo kuremesha Ihema ryImana 1.Mose ateranya iteraniro ryAbisirayeli ryose arababwira ati Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora: 2.mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujye ubabera umunsi wera, isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka, ugira umurimo wose awukoraho azicwe. 15.12-14 3.Ntimugacane umuriro mu buturo bwanyu bwose ku munsi wisabato. 4.Mose abwira iteraniro ryAbisirayeli ryose ati Iki ni cyo Uwiteka yategetse ngo: 5.Mwakire amaturo Uwiteka aturwa na bene wanyu, umuntu wese wemezwa numutima we azane ituro atura Uwiteka, ryizahabu nifeza numuringa, 6.nubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza nubwubwoya bwihene, 7.nimpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, nimpu zinyamaswa zitwa tahashi nimbaho zibiti byitwa imishita, 8.namavuta yamatabaza nimibavu yo kuvangwa namavuta ya elayo yo gusīga, niyo kuvangwa igahinduka umubavu mwiza wo kōsa, 9.namabuye yitwa shohamu nandi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe ku mwambaro witwa efodi no ku wo ku gituza. 10.Umuhanga wese wo muri mwe aze areme ibyo Uwiteka yategetse byose: 11.ubuturo nihema ryo kubusakara nibyo gusakara iryo hema, nibikwasi byabwo nimbaho zabwo, nimbumbe zabwo ninkingi zabwo nimyobo yo kuzishingamo, 12.nisanduku yera nimijisho yayo, nintebe yihongerero numwenda wo gukingiriza ahera cyane, 13.nameza nimijisho yayo nibintu byayo byose, nimitsima yo kumurikwa, 14.nigitereko cyamatabaza yo kumurika nibintu byacyo, namatabaza yacyo namavuta yo kumurikisha, 15.nigicaniro cyo koserezaho imibavu nimijisho yacyo, namavuta yo gusīga numubavu mwiza, numwenda wo gukinga umuryango wubwo buturo, 16.nigicaniro cyo koserezaho ibitambo, kiriho igisobekerane cyacyo cyumuringa, nimijisho yacyo nibintu byacyo byose, nigikarabiro nigitereko cyacyo, 17.nimyenda ikinzwe yurugo rwubwo buturo, ninkingi zayo nimyobo yo kuzishingamo, numwenda wo gukinga irembo ryurwo rugo, 18.nimambo zubwo buturo nizurugo rwabwo nimigozi yazo, 19.nimyambaro yimirimo yera yo gukoreshereza ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi niyabana be, yo gukoresha umurimo wubutambyi. 20.Iteraniro ryAbisirayeli ryose riragenda, riva imbere ya Mose. 21.Haza umuntu wese utewe umwete numutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ryibonaniro, nayo gukoresha imirimo yaryo yose nayo kuremesha ya myenda yejejwe. 22.Haza abagabo nabagore, abemejwe nimitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru nizo ku matwi, nizishyiraho ikimenyetso ninigi, byose ari izahabu, bizanwa numuntu wese utura Uwiteka ituro ryizahabu. 23.Kandi umuntu wese wari ufite ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza nubwoya bwihene, nimpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, nimpu zinyamaswa zitwa tahashi, arabizana. 24.Umuntu wese wari ufite icyo atura cyifeza cyangwa icyumuringa, arakizana agitura Uwiteka, kandi umuntu wese wari ufite imbaho zumushita zavamo ikibāzwa cyo gukoresha umurimo wose wubuturo, arazizana. 25.Abahanga babagore bose barakaraga bazana ibyo bakaraze: ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba nubwibitare byiza. 26.Kandi abagore bose batewe umwete nubuhanga bwabo, bakaraga ubwoya bwihene. 27.Abatware bazana amabuye yitwa shohamu nandi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe kuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza. 28.Bazana nimibavu namavuta ya elayo, babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu wikivange mwiza. 29.Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka, aturwa numugabo wese numugore wese wemejwe numutima we, kuzana ibyo kuremesha ibyo Imana yategetse Mose kurema byose. 30.Mose abwira Abisirayeli ati Dore Uwiteka yahamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, 31.amwuzuza Umwuka wImana ngo agire ubwenge bwo guhimba nubwo gutora, nubuhanga nubukorikori bwose 32.byo guhimba imirimo yubuhanga, no gucura izahabu nifeza nimiringa, 33.no gukeba amabuye yo gukwikirwa, no kubāza no kugira ubukorikori nubuhanga bwose. 34.Kandi yamushyize mu mutima kwigisha abandi, we na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani. 35.Abo yujuje imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose, bwumukebyi wamabuye nubwumukozi wumunyabwenge, nubwo kudoda amabara yimikara ya kabayonga, nayimihengeri nayimihemba nayibitare byiza, nubwo kubohesha imyenda ubudodo bwigiterane cyizo nzigo, nubwabakoresha ubuhanga bwose nubwabahimba imirimo myiza yose.
Kuva 36:1-38
1.Besalēli na Oholiyabu bakorane numuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga nubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo yubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.Ibintu byihema bikorwa 2.Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu numuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete numutima we ngo aze gukora uwo murimo. 3.Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo yubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose. 4.Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturo bwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga 5.babwira Mose bati Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema. 6.Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera. Uko ni ko babujije abantu gutura. 7.Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga. 8.Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimo barema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayibohesheje ubudodo bwibitare byiza buboheranije, nubwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, bayibohamo ibishushanyo byabakerubi, abahanga aba ari bo babiboha. 9.Uburebure bwumwenda wose buba mikono makumyabiri numunani, ubugari bwawo buba mikono ine, imyenda yose iba urugero rumwe. 10.Imyenda itanu bayikombata ukwayo, niyindi itanu bayikombata ukwayo. 11.Kandi badoda imikondo yudutambaro twimikara ya kabayonga ku musozo wumwenda uhera igikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozo wumwenda uhera ikindi gikombate. 12.Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, nindi mirongo itanu bayidoda ku musozo wumwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana. 13.Bacura ibikwasi byizahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturo buba bumwe. 14.Kandi baboha imyenda yo gusakara yubwoya bwihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi numwe. 15.Uburebure bwumwenda wose buba mikono mirongo itatu, ubugari bwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi numwe iba urugero rumwe. 16.Bakombata imyenda itanu ukwayo, niyindi itandatu bayikombata ukwayo. 17.Badoda imikondo mirongo itanu ku musozo wumwenda uhera igikombate kimwe, nindi mirongo itanu bayidoda ku musozo wumwenda uhera ikindi igikombate. 18.Bacura ibikwasi byimiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe. 19.Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cyimpu zinyamaswa zitwa tahashi. 20.Kandi babāza imbaho zimiganda yubwo buturo mu mushita, barazishinga. 21.Uburebure bwurubaho rwose buba mikono cumi, ubugari bwarwo buba mukono umwe nigice. 22.Kandi ku rubaho rwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho zubwo buturo zose. 23.Babāza imbaho zimiganda yabwo, izuruhande rwiburyo ziba makumyabiri. 24.Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi yizo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi yurubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo. 25.Kandi babāza imbaho makumyabiri zurundi ruhande rwubwo buturo rwibumoso, 26.bazicurira imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi yurubaho rumwe, bityo bityo. 27.Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro wubwo buturo, iburengerazuba. 28.Kandi babāza imbaho ebyiri zimpfuruka zabwo zo mu mwinjiro. 29.Hasi ziba izivuyemo nkebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfuruka zombi. 30.Nuko izo mbaho ziba umunani, imyobo yifeza zishingwamo iba cumi nitandatu, imyobo ibiri iba hasi yurubaho rwose. 31.Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho zimiganda yuruhande rumwe rwubwo buturo, 32.nizindi eshanu zo ku mbaho zimiganda yuruhande rwabwo, nizindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba. 33.Imbumbe yo hagati yizindi iringanije imbaho, bayibāza ari umwishyikire. 34.Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu. 35.Kandi umwenda ukingiriza bawubohesha ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo byabakerubi, abahanga bibyo aba ari bo babiboha. 36.Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba izizahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo. 37.Kandi umwenda wo gukinga umuryango wiryo Hema, bawuremesha ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije, abahanga bibyo aba ari bo bawudodaho amabara. 38.Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo nimitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iyimiringa.
Kuva 37:1-29
Isanduku yera nibyahera bindi (Kuva 25.10-30) 1.Besalēli abaza isanduku yera mu mushita, uburebure bwayo bwumurambararo buba mikono ibiri nigice, ubugari bwayo buba mukono umwe nigice, uburebure bwayo bwigihagararo buba mukono umwe nigice. 2.Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere ninyuma, ayigotesha umuguno wizahabu. 3.Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, ibifunga bibiri biba mu rubavu rumwe, ibindi bibiri biba mu rundi. 4.Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu. 5.Ashyira iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu ziyo sanduku, ngo bajye bayiremērwa. 6.Kandi acura intebe yihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo buba mikono ibiri nigice, ubugari bwayo buba mukono umwe nigice. 7.Kandi arema abakerubi babiri mu izahabu, abarema mu izahabu icuzwe, abarema mu mitwe yombi yiyo ntebe yihongerero. 8.Arema igishushanyo cyumukerubi, kimwe mu mutwe umwe nikindi mu wundi, abicurana nintebe yihongerero mu mitwe yayo yombi. 9.Ibyo bishushanyo byabakerubi bitanda amababa yabyo hejuru, ngo biyakingirishe iyo ntebe yihongerero, birerekerana bireba iyo ntebe yihongerero. 10.Kandi abāza ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bwumurambararo buba mikono ibiri, ubugari bwayo buba mukono umwe, uburebure bwigihagararo buba mukono umwe nigice. 11.Ayayagirizaho izahabu nziza, ayagotesha umuguno wizahabu. 12.Ayabāriza igikomeza amaguru kiyagose, ubugari bwacyo buba igice cya mukono, akigotesha umuguno wizahabu. 13.Ayatekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane. 14.Ibyo bifunga biba hafi yigikomeza amaguru, biba ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza. 15.Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu, ngo abe ari yo ijya iremerezwa ayo meza. 16.Acura ibintu byo kuba kuri yo: amasahani nudukombe byo kuri yo, nimperezo nibikombe byo kuri yo byo gusukisha amaturo yibyokunywa, abicura mu izahabu nziza.Igitereko cyamatabaza (Kuva 25.31-40) 17.Kandi arema igitereko cyamatabaza mu izahabu nziza, akirema mu izahabu icuzwe, indiba yacyo numubyimba wacyo, kandi ibikombe nibibumbabumbye nuburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo. 18.Kandi gishamika amashami atandatu, amashami atatu yicyo gitereko ashamika mu rubavu rumwe, nayandi atatu mu rundi. 19.Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa nuburabyo bwindōzi, cyose gifatanye nikibumbabumbye nururabyo, niryo ku rundi rubavu rigira ibikombe bitatu bisa nuburabyo bwindōzi, cyose gifatanye nikibumbabumbye nururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera. 20.Umubyimba wacyo ugira ibikombe bine bisa nuburabyo bwindōzi, nibibumbabumbye nuburabyo bifatanye na byo. 21.Ikibumbabumbye kiba munsi yamashami abiri acuranywe na cyo, nikindi kiba munsi yandi mashami abiri acuranywe na cyo, nikindi kiba munsi yandi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu. 22.Ibibumbabumbye byacyo namashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza. 23.Acura amatabaza yacyo arindwi nicyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira, nudusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza. 24.Icyo gitereko nibintu byacyo byose, abirema mu italanto yizahabu nziza.Igicaniro cyo koserezaho imibavu (Kuva 30.1-5; 22-38) 25.Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho imibavu mu mushita, uburebure bwacyo bwumurambararo buba mukono umwe, nubugari bwacyo buba mukono umwe, kingana impande zose. Uburebure bwigihagararo buba mikono ibiri, akibāzanya namahembe yacyo. 26.Akiyagirizaho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi akigotesha umuguno wizahabu. 27.Agicurira ibifunga bibiri mu izahabu, abishyira munsi yumuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, biba ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa. 28.Iyo mijisho ayibāza mu mushita, ayiyagirizaho izahabu. 29.Arema amavuta yera yo gusīga numubavu mwiza wikivange, nkuko abahanga bawinjiza.
Kuva 38:1-31
Igicaniro cyo koserezaho ibitambo (Kuva 27.1-8; 30.18) 1.Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho ibitambo mu mushita, uburebure bwacyo bwumurambararo buba mikono itanu, nubugari bwacyo buba mikono itanu, kingana impande zose, uburebure bwigihagararo buba mikono itatu. 2.Mu nkokora zacyo uko ari enye abāzaho amahembe, ayabāzanya na cyo akiyagirizaho imiringa. 3.Kandi acura ibintu byacyo byose: ibibindi nibintu byo kuyoza ivu, ninzabya nibyo kwaruza inyama nibyo gushyiramo umuriro wamakara. Ibintu byacyo byose abicura mu miringa. 4.Agicurira mu miringa igisobekerane nkurushundura, agishyira munsi yumuguno ugose icyo gicaniro, gihera hasi kiringaniza igicaniro. 5.Ateka imiringa ivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zicyo gisobekerane cyumuringa uko ari enye, ngo bisesekwemo imijisho. 6.Abāza iyo mijisho mu mushita ayiyagirizaho imiringa. 7.Ayiseseka muri ibyo bifunga byo mu mbavu zigicaniro ngo bajye bayikiremereza, akibāza mu mbaho kiba umurangara mu nda. 8.Kandi acura igikarabiro mu miringa, nigitereko cyacyo agicura mu miringa, abicura mu miringa yindorerwamo zabagore bateraniraga gukorera ku muryango wihema ryibonaniro.Ibyurugo rwubuturo bwera (Kuva 27.9-19) 9.Kandi akora urugo rwubwo buturo: iburyo ruba imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bwibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo uba mikono ijana. 10.Inkingi zayo ziba makumyabiri nimyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi nimitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. 11.No mu ruhande rwibumoso, umuhururu wurugo uba mikono ijana, inkingi zimyenda yarwo ziba makumyabiri, nimyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi nimitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. 12.Mu ruhande rwiburengerazuba urugo ruba imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo buba mikono mirongo itanu, inkingi zayo ziba icumi, nimyobo yo kuzishingamo iba icumi. Inkonzo zo kuri izo nkingi nimitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza. 13.Mu ruhande rwiburasirazuba, ubugari bwurwo rugo buba mikono mirongo itanu. 14.Mu ruhande rwirembo rumwe, ubugari bwimyenda ikinzwe buba mikono cumi nitanu. Inkingi zayo ziba eshatu, nimyobo yo kuzishingamo iba itatu, 15.no mu rundi ruhande rwaryo aba ari ko bimera: mu mpande zirembo zurwo rugo zombi, ubugari bwimyenda ikinzwe buba mikono cumi nitanu cumi nitanu. Inkingi zayo ziba eshatu eshatu, nimyobo yo kuzishingamo ibe itatu itatu. 16.Imyenda ikinzwe yurwo rugo yimpande zose yari iboheshejwe ubudodo bwibitare byiza buboheranije. 17.Imyobo yo gushingamo inkingi zarwo yari icuzwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo nimitambiko yo kuri zo byari bicuzwe mu ifeza, imitwe yizo nkingi yari iyagirijweho ifeza. Inkingi zose zurwo rugo zari zifite imitambiko yifeza yo kuzifatanya. 18.Irembo ryurwo rugo ryugarirwa nimyenda yaremwe nabahanga bo kudoda amabara, bayiremesheje ubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije. Ubugari bwayo buba mikono makumyabiri, uburebure bwigihagararo buba mikono itanu bureshya nubwiyindi myenda ikinzwe yurwo rugo. 19.Inkingi zayo ziba enye nimyobo yo kuzishingamo iba ine, bicurwa mu miringa; inkonzo zo kuri zo zicurwa mu ifeza, imitwe yizo nkingi iyagirizwaho ifeza, imitambiko yo kuri zo icurwa mu ifeza. 20.Imambo zubwo buturo nizurugo rubugose impande zose zicurwa mu miringa. 21.Uyu ni wo mubare wibyaturiwe ubwo buturo, ubuturo bwIbihamya nibyo babiremesheje nkuko Mose yategetse ko bibarwa. Abalewi aba ari bo babibara babarishwa na Itamari, mwene Aroni umutambyi. 22.Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, arema ibyo Uwiteka ategetse Mose byose. 23.Afatanya na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, umukebyi wamabuye numuhanga wo guhimba, numudozi wubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba nubwibitare byiza. 24.Izahabu zose baremesheje ibyaremewe ubuturo bwera byose, izahabu za ya maturo, zari italanto makumyabiri nicyenda na shekeli magana arindwi na mirongo itatu, zigezwe kuri shekeli yahera. 25.Ifeza zababazwe bo mu iteraniro zari italanto ijana, na shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi neshanu, zigezwe kuri shekeli yahera. 26.Ni zo maturo yabagabo uduhumbi dutandatu nibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Umugabo wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga atura beka imwe. Ni yo gice cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli yahera. 27.Izo talanto zifeza uko ari ijana, zari izo gutekwa ngo zivemo imyobo yo gushingamo inkingi zihema ryera, niza wa mwenda ukingiriza ahera cyane. Imyobo ijana iva muri izo talanto uko ari ijana, umwobo wose uva mu italanto imwe. 28.Za shekeli na zo uko ari igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi neshanu, azicuramo inkonzo zo ku nkingi nimitambiko yo kuri zo, kandi aziyagiriza ku mitwe yazo. 29.Kandi imiringa yamaturo yari italanto mirongo irindwi, na shekeli ibihumbi bibiri na magana ane. 30.Na yo ayicuramo imyobo yo gushingamo inkingi za wa mwenda wo gukinga umuryango wihema ryibonaniro, ayicuramo na cya gicaniro cyumuringa nigisobekerane cyayo cyumuringa, nibintu byacyo byose, 31.nimyobo yo gushingamo inkingi zurugo zimpande zose, niyo gushingamo izirembo ryarwo, nimambo zubwo buturo zose nizurugo rwabwo rubugose impande zose.
Kuva 39:1-43
Imyambaro yabatambyi (Kuva 28.1-43) 1.Bwa budodo bwumukara wa kabayonga nubwumuhengeri nubwumuhemba, babubohesha imyambaro yimirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose. 2.Besalēli aremeshe efodi imikwege yizahabu nubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije. 3.Izahabu bazicuramo ibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, no ku mihengeri no ku mihemba, no ku bitare byiza byo muri efodi, abahanga bibyo aba ari bo babikora. 4.Babohera efodi imishumi yo ku ntugu yo kuyifatanya, ifatanya imitwe yayo yombi. 5.Umushumi uboshywe nabahanga uyiriho wo kuyikenyeza ubohwa nka yo birabohanwa. Bawuremesha imikwege yizahabu nubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije uko Uwiteka yategetse Mose. 6.Batunganya ya mabuye yitwa shohamu bayakwikira mu izahabu yo kuyakomeza, yandikishijweho gukeba amazina yabana ba Isirayeli, nkuko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso. 7.Besalēli ayashyira kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, ngo abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa, uko Uwiteka yategetse Mose. 8.Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga bibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege yizahabu nubudodo bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, nubwibitare byiza buboheranije. 9.Ungana impande zose kandi bawurema inkubirane: uburebure bwawo buba igice cya mukono, nubugari bwawo buba igice cya mukono ari inkubirane. 10.Bawuhundamo amabuye yimpushya enye: habanza uruhushya rwamabuye yitwa odemu na pitida na bareketi, 11.urwa kabiri ni urwayitwa nofekina na safiro na yahalomu, 12.urwa gatatu ni urwayitwa leshemu na shevo na akilama, 13.urwa kane ni urwayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwa mu izahabu iyakomeza. 14.Ayo mabuye anganya umubare namazina yabana ba Isirayeli, aba cumi nabiri nkuko amazina yabo ari. Aba ayimiryango uko ari cumi nibiri, izina ryumuryango ryandikishwa gukeba ku ibuye bityo bityo, nkuko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso. 15.Kandi bacurira uwo mwambaro wo ku gituza imikufi yizahabu nziza yimboherane, isa nimigozi. 16.Kandi bacura mu izahabu udufunga tubiri nimpeta ebyiri, bahunda izo mpeta zombi ku mitwe yuwo mwambaro yombi. 17.Bahotorera iyo mikufi yombi yizahabu yimboherane muri izo mpeta zombi, zo ku mitwe yombi yuwo mwambaro wo ku gituza. 18.Indi mitwe yombi yiyo mikufi yimboherane yombi bayihotorera muri twa dufunga twombi, baduhunda kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rwimbere. 19.Kandi bacura impeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mitwe yombi yuwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo. 20.Bacura izindi mpeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere, ahagana hasi hafi yaho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe nabahanga ukenyeza efodi. 21.Kandi uwo mwambaro wo ku gituza, bawufatanisha ku mpeta zo kuri efodi agashumi kaboheshejwe ubudodo bwumukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe nabahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi, uko Uwiteka yategetse Mose. 22.Kandi ikanzu iriho efodi Besalēli ayibohesha ubudodo bwumukara wa kabayonga busa, 23.igira umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo usa nuwikoti ryicyuma, ugotwa numusozo uboshywe kugira ngo idasaduka. 24.Ku musozo wayo wo hepfo badodaho ibisa nimbuto zamakomamanga, biboheshejwe ubudodo buboheranije bwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba. 25.Bacura imidende mu izahabu nziza, bayihunda hagati yayo makomamanga ku musozo wiyo kanzu wo hepfo, ngo iwugote impande zose, iyarobekwamo. 26.Umudende wizahabu urobekwa hagati yamakomamanga abiri bityo bityo, bigota umusozo wo hepfo wiyo kanzu impande zose, kugira ngo byambarwe nukora umurimo wubutambyi uko Uwiteka yategetse Mose. 27.Kandi babohera Aroni nabana be amakanzu abanza ku mubiri yibitare byiza, 28.nigitambaro cyibitare byiza cyo kuzingirwa mu mutwe, ningofero nziza zibitare byiza, namakabutura yibitare byiza byubudodo buboheranije, 29.kandi baremesha umushumi ubudodo bwibitare byiza buboheranije nubwumukara wa kabayonga, nubwumuhengeri nubwumuhemba, abahanga bibyo bawudodaho amabara uko Uwiteka yategetse Mose. 30.Kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ari cyo gisingo cyera. Maze nkuko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukeba uru rwandiko ngo YEREJWE UWITEKA. 31.Bagipfundikaho agashumi kaboheshejwe umukara wa kabayonga, ko kugifatanya hejuru ya cya gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe, uko Uwiteka yategetse Mose.Umurimo wo kūbaka urarangira (Kuva 35.10-19) 32.Uko ni ko umurimo wose wo kurema ubwo buturo bwihema ryibonaniro warangiye. Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora. 33.Bazanira Mose ubwo buturo, ihema nibintu byaryo byose: ibikwasi byaryo nimbaho zaryo nimbumbe zaryo, ninkingi zaryo nimyobo yo kuzishingamo, 34.nigisakara cyaciranijwe mu mpu zamasekurume yintama zizigishijwe inzigo itukura, nicyaciranijwe mu mpu zinyamaswa zitwa tahashi, numwenda wo gukingiriza Ahera cyane, 35.nisanduku yIbihamya nimijisho yayo nintebe yihongerero, 36.nameza nibintu byayo byose nimitsima yo kumurikwa, 37.nigitereko cyamatabaza cyizahabu nziza, namatabaza yacyo yo gushyirwa ahayo, nibintu byacyo byose namavuta yo kumurikisha, 38.nigicaniro cyizahabu namavuta yo gusīga numubavu mwiza, numwenda wo gukinga umuryango wiryo Hema, 39.nigicaniro cyumuringa nigisobekerane cyacyo cyumuringa, nimijisho yacyo nibintu byacyo byose, nigikarabiro nigitereko cyacyo, 40.nimyenda ikinzwe yurugo rwubwo buturo, ninkingi zarwo nimyobo yo kuzishingamo, numwenda wo gukinga irembo ryurwo rugo nimigozi yarwo, nimambo zarwo nibintu byose byo gukoresha imirimo yubwo buturo: ni bwo hema ryibonaniro, 41.nimyambaro yimirimo yera yo gukoreshereza Ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi, niyabana be yo gukoresha umurimo wubutambyi. 42.Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli babikora byose. 43.Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse. Uko ni ko babikoze. Mose abasabira umugisha.
Kuva 40:1-38
Mose ashinga Ihema 1.Uwiteka abwira Mose ati 2.Ku munsi wa mbere wukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ryibonaniro. 3.Ushyiremo isanduku yIbihamya uyikingiririshe wa mwenda. 4.Winjizemo nameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize nigitereko cyamatabaza, ukongeze amatabaza yacyo. 5.Kandi igicaniro cyizahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere yiyo sanduku yIbihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango wubwo buturo. 6.Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere yumuryango wubwo buturo. Ni bwo hema ryibonaniro. 7.Ushyire igikarabiro hagati yihema ryibonaniro nicyo gicaniro, ugisukemo amazi. 8.Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo. 9.Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturo nibirimo byose, ubwezanye nibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera. 10.Usīge nicyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo nibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane. 11.Usīge nicyo gikarabiro nigitereko cyacyo, ucyeze. 12.Uzane Aroni nabana be ku muryango wihema ryibonaniro, ubuhagirireho. 13.Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo wubutambyi. 14.Uzane nabana be ubambike amakanzu, 15.ubasīge nkuko wasīze se, kugira ngo bankorere umurimo wubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose. 16.Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora. 17.Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa. 18.Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho zimiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo. 19.Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose. 20.Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe yihongerero, 21.yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku yIbihamya, uko Uwiteka yategetse Mose. 22.Kandi ashyira ameza mu ihema ryibonaniro mu ruhande rwubwo buturo rwibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane. 23.Ayaterekaho imitsima imbere yUwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose. 24.Ashyira igitereko cyamatabaza mu ihema ryibonaniro kibangikana nayo meza, kiba mu ruhande rwubwo buturo rwiburyo. 25.Agishyiriraho amatabaza imbere yUwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose. 26.Ashyira igicaniro cyizahabu mu ihema ryibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje, 27.acyoserezaho umubavu wikivange, uko Uwiteka yategetse Mose. 28.Akinga umwenda mu muryango wubwo buturo. 29.Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere yumuryango wubwo buturo. Ni bwo hema ryibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa nituro ryifu, uko Uwiteka yategetse Mose. 30.Ashyira igikarabiro hagati yihema ryibonaniro nicyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza. 31.Mose na Aroni nabana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge 32.uko bagiye kwinjira mu ihema ryibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose. 33.Ashinga urugo rugota ubwo buturo nicyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose.Ubwiza bwUwiteka bwuzura ubwo buturo (Kub 9.15-23) 34.Maze cya gicu gitwikira ihema ryibonaniro, ubwiza bwUwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo. 35.Mose ananirwa kwinjira mu ihema ryibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bwUwiteka bukuzura ubwo buturo. 36.Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda, 37.ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho. 38.Kuko igicu cyUwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso yinzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.
Ihema ry’ibonaniro ryubakwaga ku buryo rishobora kwimukanwa bitagoranye, ku buryo ibipande byaryo byashoboraga kwimurwa, bikongera guteranywa uko abiyisiraheli bagendaga bararyimukana.
Abantu bubatse ihema ry‘ibonaniro nkuko Uwiteka yabibabwiye. Baboshye umwenda mwiza wagabanyaga iryo hema mo ibice bibiri, kimwe kitwaga ahera akindi cyikitwa ahera cyane (
Abaheburayo 9:1-10
Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije 1.Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango yubutambyi rifite nAhera hiyi si 2.kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cyamatabaza nameza, nimitsima iyateretseho imbere yImana, rikitwa Ahera. 3.Kandi hirya yinyegamo yumwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane. 4.Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, nisanduku yisezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rwizahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate byamabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5 5.Hejuru yayo hariho Abakerubi bicyubahiro bateye igicucu intebe yimbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha. 6.Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo. 7.Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana. 8.Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho, 9.ari ryo ryashushanyaga ibyiki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima wubitura, 10.kuko ibyo hamwe nibibwiriza ibyibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika byuburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bwabantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.
Buri gace kagize ihema ry‘ibonaniro gafite ikintu gashushanya, mu bukirisito bwa buri munsi.
Mu gice kitwaga ahera, hari harimo igitereko cyamatara gicuzwe muri zahabu, ameza n‘igicaniro cyo koserezamo imibavu.
Mu gice kitwa Ahera cyane harimo isanduko yisezerano, yarikozwe mumbaho zisize zahabu, hinjirwaga n‘umutambyi mukuru rimwe mu mwaka, azanye amaraso yo kwiturira no guturira ibyaha abantu bakoze nkana.
Imana yatoranyije Aroni hamwe n‘abahungu be kugirango babe abatambyi mu ihema ryibonaniro. Bagombaga kuryitaho kandi bakaritambiramo ibitambo kuko muriryo hema harimo igicaniro abatambyi boserezagaho imibavu.
Imana yujuje iryo hema ikuzo ryayo n‘igicu kiboneka hejuru yaryo. Iyo igicu cyabaga kiri hejuru yiryo hema abayisiraheli bagumaga aho bari.Iyo cya havaga kuri iryo hema bamenyaga ko bagomba kugenda, bagashingura ihema bagakurikira icyo gicu. (
Ibyahishuwe 21:3
3.Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti Dore ihema ryImana riri hamwe nabantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
Mu ihema ry‘ibonaniro habaga kandi n’abakumirizi, bahoraga ku irembo ry‘ubuturo bwera ku manywa na n‘ijoro barinze ko hagira ikirogoya imigendekere myiza y‘imirimo yakorerwaga mu ihema ryibonaniro.
Mu isezerano rishya, Ijambo ihema rishushanya umwanzuro wa gakiza. Pawulo hamwe n‘urwandiko rw’abaheburayo, batwereka itandukanirizo riri hagati y‘ihema ry‘ijuru hamwe n‘ihema ryisi, hagati yabyo iryubatswe n‘amaboko y‘abantu hamwe niritararemwe. (
2 Abakorinto 5:1-15
1.Tuzi yuko niba inzu yingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe nintoki, itazashira yo mu ijuru. 2.Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, 3.kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. 4.Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe nubugingo. 5.Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate. 6.Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure yUmwami wacu 7.(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa nibyo tureba), 8.nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya nuyu mubiri, kugira ngo twibanire nUmwami wacu. 9.Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari. 10.Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere yintebe yimanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. 11.Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa nuko nzi igitinyiro cyUwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu. 12.Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima. 13.Niba dusaze, dusaze ku bwImana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe. 14.Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nkuko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, 15.kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bwuwo wabapfiriye akanabazukira.
Umwanzuro twawusanga mu baheburayo, (
Abaheburayo 9:24-28
24.Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe nintoki hāsuraga ha handi hukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere yImana ku bwacu. 25.Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nkuko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye, 26.kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kwisi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka yibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. 27.Kandi nkuko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza, 28.ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.
Tags: Abayisiraheli, gusenga, Ihema ry'ibonaniro, Mose, Ubuturo bw'Imana
Yanditswe muri: Twige Bibiliya, Ubuzima bwa burimunsi
Yanditswe muri: Twige Bibiliya, Ubuzima bwa burimunsi
Umwanditsi
DUKUZUMUREMYI Fabrice Ndi umukristo uri murugendo rugana mu ijuru. Nkorera umurimo w'Imana muri CEP UR RWAMAGANA. |
Izindi nkuru bijyanye
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |
Ibanga rikomeye ryo kugendana n’Imana27-09-2024 |