Igice cya Kabiri
A. Imiterere y’ u Rwanda
U Rwanda rubarirwa ku buso bwa km2 26,338, ni igihugu cya 146 mu bunini ku isi, aho rungana na Haiti ndetse na Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rukaba ruruta Wales ho hato.
U Rwanda rufite ibihe byiza n’ingere y’imberabyombi, rukesha imisozi miremire yarwo. Ikigereranyo cy’ubushyuhe kiri hagati ya 14 °C (57 °F) na 25 °C (77 °F) ku munsi. Rufite kandi amazi ahagije arimo inzuzi nini nka Nyabarongo, Akanyaru, Ruvubu, n’izindi; ibiyaga birimo Kivu (ari nayo nini mu Rwanda, ndetse iri ku mwanya wa 20 ku isi mu bunini, n’ubujyakuzimu bwa metero 480), Muhazi, Burera, Ruhondo, Rweru, Cyohoha n’Ihema ari ryo rinini mu biyaga byo mu misozi migufi yo mu burasirazuba bw’u Rwanda, muri Pariki y’Akagera
Nifuje kandi kuvuga gato ku Rwanda nk’ igihugu kugirango ningera aho mvuga ibijyanye nuko umurimo w’ Imana watangiye mu Rwanda, umuntu abashe kumenya aho ibyo byabereye. Ubwo rero byansabye kuvuga ku gihugu cy’ u Rwanda uko kingana ubwo birashaka kuvuga ubuso bwarwo, ndetse n’ Akarere ruherereyemo, ngerageza no kuvuga ku Turere turugize, ku Mirenge, ku Ntara, ku Mujyi wa Kigali, ku Ntara y’ Amajya Ruguru, ku Ntara y’ Amajyepfo, ku Nara y’ Iburengerazuba.2
1. U Rwanda nk’ Igihugu
U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika y’uburasirazuba bwo hagati, rufite ubuso bwa km2 26,338, 5.3% bikaba ari amazi. Abaturage bangana na 10,746,311 (Nyakanga 2010), k’ubucucike bwa 401.4/km2. Ifaranga ry’u Rwanda ni Frw, Code ya telefoni ni +250, naho iya internet ku bigo bya leta ni .gov na .rw.3
Mu Burengerazuba bw’ u Rwanda hari igihugu cya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo; I Burasirazuba bwarwo hari igihugu cya Tanzaniya; mu Majyepfo yarwo hari igihugu cy’ u Burundi; mu majyaruguru yarwo hari igihugu cya Uganda.
Ikinyarwanda nirwo rulimi ruvugwa hose mu Gihugu cy’ u Rwanda. Muri Kisoro ho Ikinyarwanda kizwi ko ari Urufumbira. Ikinyarwanda kandi nubwo kivugwa mu Rwanda hose ariko n’ I Burundi babasha kucyumva no kukivuga. Birashoboka ko Ikinyarwanda cyaba kivugwa n’ abantu barenga miliyoni 12 baboneka mu Rwanda, mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, n’ abandi batuye mu duce tumwe na tumwe mu Majyepfo ya Uganda. Ikinyabwisha n’ Ikinyamulenge ni indimi zivugwa mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru no mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Izo ndimi zombi nazo mubyukuri ntizidatandukanye cyane n’ Ikinyarwanda.
2. Intara n’ Uturere
U Rwanda rwagiye rwifashisha uturere uhereye mu gihe cy’ubukoloni. Mbere y’ubukoloni, Umwami yategekaga igihugu abinyujije mu ntara, uturere, imisozi n’uburyo abantu bari baturanye. Itegeko-nshinga ririho ubu mu Rwanda, ryagennye ko hagomba kubaho intara, uturere, imijyi, imirenge, utugari n’imidugudu, ariko inteko ishinga amategeko ni yo yashyizeho imipaka n’umubare wabyo. Dore uko izo nzego zikurikirana uhereye ku rukuru:
a. intara
U Rwanda rufite intara enye ziyongeraho umujyi wa Kigali, ari zo: Intara y’Amajyepfo; Intara y’Amajyaruguru; Intara y’Uburasirazuba n’Intara y’Uburengerazuba. Intara ihuza guverinoma n’uturere, ikagenzura niba imigabo n’imigambi ya Leta bishyirwa mu bikorwa mu rwego rw’uturere. Ni nayo kandi ireba uburyo imiyoborere n’imirimo bihagaze muri rusange ku rwego rw’uturere. Buri Ntara iyoborwa na Guverineri, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika bikemezwa na Sena.
b. Akarere
Uturere tw’u Rwanda ni 30. Akarere kayoborwa na Meya, afatanije n’inama-njyanama ifata ibyemezo ishyirwaho binyuze mu matora. Iyi nama-njyanama ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bya Leta bijyanye n’ubukungu n’iterambere.
c. Umurenge
Imirenge y’u Rwanda ni 416. Umurenge uyoborwa n’umunyamabanga-nshingwabikorwa, afatanije n’inama-njyanama ishyirwaho binyuze mu matora. Iyi nama-njyanama ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nk’uko bikorwa mu karere, hakiyongeraho gufasha abaturage kwigeza ku iterambere.
d. Akagari
Akagari kayoborwa n’umunyamabanga-nshingwabijkorwa. Gafite inshingano zo gufasha abaturage kwiteza imbere, kandi gashyira imbere inyungu z’abaturage. Inama-njyanama y’akagari igizwe n’abaturage bose bagejeje ku myaka 18, batorwamo komite nshingwabikorwa. Imipaka y’inzego zivuzwe haruguru yashyizweho mu mwaka w2006 mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage.
3. Imirenge y’u Rwanda
Imirenge y’u Rwanda ni 416. Umurenge uyoborwa n’umunyamabanga-nshingwabikorwa, afatanije n’inama-njyanama ishyirwaho binyuze mu matora. Iyi nama-njyanama ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nk’uko bikorwa mu karere, hakiyongeraho gufasha abaturage kwigeza ku iterambere.
1. Intara y’ I Burasirazuba
Akarere ka Bugesera
1. Gashora
2. Juru
3. Kamabuye
4. Ntarama
5. Mareba
6. Mayange
7. Musenyi
8. Mwogo
9. Ngeruka
10.Nyamata
11. Nyarugenge
12. Rilima
13. Ruhuha
14.Rweru
15. Shyara
Akarere ka Gatsibo
1.Gasange
2. Gatsibo
3. Gitoki
4.Kabarore
5.Kageyo
6.Kiramuruzi
7.Kiziguro
8. Muhura
9. Murambi
10. Ngarama
11. Nyagihanga
12.Remera
13. Rugarama
14.Rwimbogo
Akarere ka Kayonza
1.Gahini
2.Kabare
3.Umurenge wa Kabarondo
4.Umurenge wa Mukarange
5.Umurenge wa Murama
6.Umurenge wa Murundi
7.Umurenge wa Mwiri
8.Umurenge wa Ndego
9.Umurenge wa Nyamirama
10.Umurenge wa Rukara
11.Umurenge wa Ruramira
12.Umurenge wa Rwinkwavu
Akarere ka Kirehe
1.Umurenge wa Gahara
2.Umurenge wa Gatore
3.Umurenge wa Kigina
4.Umurenge wa Kirehe
5.Umurenge wa Mahama
6.Umurenge wa Mpanga
7.Umurenge wa Musaza
8.Umurenge wa Mushikiri
9.Umurenge wa Nasho
10.Umurenge wa Nyamugari
11.Umurenge wa Nyarubuye
12.Umurenge wa Rusumo
Akarere ka Ngoma
1.Umurenge wa Gashanda
2.Umurenge wa Jarama
3.Umurenge wa Karembo
4.Umurenge wa Kazo
5.Umurenge wa Kibungo
6.Umurenge wa Mugesera
7.Umurenge wa Murama
8.Umurenge wa Mutenderi
9.Umurenge wa Remera
10.Umurenge wa Rukira
11.Umurenge wa Rukumberi
12.Umurenge wa Rurenge
13.Umurenge wa Sake
14.Umurenge wa Zaza
Akarere ka Nyagatare
1.Umurenge wa Gatunda
2.Umurenge wa Kiyombe
3.Umurenge wa Karama
4.Umurenge waKarangazi
5.Umurenge waKatabagemu
6.Umurenge waMatimba
7.Umurenge waMimuli
8.Umurenge waMukama
9.Umurenge wa Musheli
10.Umurenge wa Nyagatare
11.Umurenge wa Rukomo
12.Umurenge waRwempasha
13.Umurenge wa Rwimiyaga
14.Umurenge wa Tabagwe
Akarere ka Rwamagana
1.Umurenge wa Fumbwe
2.Umurenge wa Gahengeri
3.Umurenge wa Gishari
4.Umurenge wa Karenge
5.Umurenge wa Kigabiro
6.Umurenge wa Muhazi
7.Umurenge wa Munyaga
8.Umurenge wa Munyiginya
9.Umurenge wa Musha
10.Umurenge wa Muyumbu
11.Umurenge wa Mwulire
12.Umurenge wa Nyakariro
13.Umurenge wa Nzige
14.Umurenge wa Rubona
5. Umujyi wa Kigali
Akarere ka Gasabo
1.Umurenge wa Bumbogo
2.Umurenge wa Gatsata
3.Umurenge wa Jali
4.Umurenge wa Gikomero
5.Umurenge wa Gisozi
6.Umurenge wa Jabana
7.Umurenge wa Kinyinya
8.Umurenge wa Ndera
9.Umurenge wa Nduba
10.Umurenge wa Rusororo
11.Umurenge wa Rutunga
12.Umurenge wa Kacyiru
13.Umurenge wa Kimihurura
14.Umurenge wa Kimironko
15.Umurenge wa Remera
Akarere ka Kicukiro
1.Umurenge wa Gahanga
2.Umurenge wa Gatenga
3.Umurenge wa Gikondo
4.Umurenge wa Kagarama
5.Umurenge wa Kanombe
6.Umurenge wa Kicukiro
7.Umurenge wa Kigarama
8.Umurenge wa Masaka
9.Umurenge wa Niboye
10.Umurenge wa Nyarugunga
Akarere ka Nyarugenge
1.Umurenge wa Gitega
2.Umurenge wa Kanyinya
3.Umurenge wa Kigali
4.Umurenge wa Kimisagara
5.Umurenge wa Mageragere
6.Umurenge wa Muhima
7.Umurenge wa Nyakabanda
8.Umurenge wa Nyamirambo
9.Umurenge wa Rwezamenyo
6. Intara y’amajyaruguru
Akarere ka Burera
1.Umurenge wa Bungwe
2.Umurenge wa Butaro
3.Umurenge wa Cyanika
4.Umurenge wa Cyeru
5.Umurenge wa Gahunga
6.Umurenge wa Gatebe
7.Umurenge wa Gitovu
8.Umurenge wa Kagogo
9.Umurenge wa Kinoni
10.Umurenge wa Kinyababa
11.Umurenge wa Kivuye
12.Umurenge wa Nemba
13.Umurenge wa Rugarama
14.Umurenge wa Rugendabari
15.Umurenge wa Ruhunde
16.Umurenge wa Rusarabuge
17.Umurenge wa Rwerere
Akarere ka Gakenke
1.Umurenge wa Busengo
2.Umurenge wa Coko
3.Umurenge wa Cyabingo
4.Umurenge wa Gakenke
5.Umurenge wa Gashenyi
6.Umurenge wa Mugunga
7.Umurenge wa Janja
8.Umurenge wa Kamubuga
9.Umurenge wa Karambo
10.Umurenge wa Kivuruga
11.Umurenge wa Mataba
12.Umurenge wa Minazi
13.Umurenge wa Muhondo
14.Umurenge wa Muyongwe
15.Umurenge wa Muzo
16.Umurenge wa Nemba
17.Umurenge wa Ruli
18.Umurenge wa Rusasa
19.Umurenge wa Rushashi
Akarere ka Gicumbi
1.Umurenge wa Bukure
2.Umurenge wa Bwisige
3.Umurenge wa Byumba
4.Umurenge wa Cyumba
5.Umurenge wa Giti
6.Umurenge wa Kaniga
7.Umurenge wa Manyagiro
8.Umurenge wa Miyove
9.Umurenge wa Kageyo
10.Umurenge wa Mukarange
11.Umurenge wa Muko
12.Umurenge wa Mutete
13.Umurenge wa Nyamiyaga
14.Umurenge wa Nyankenke
15.Umurenge wa Rubaya
16.Umurenge wa Rukomo
17.Umurenge wa Rushaki
18.Umurenge wa Rutare
19.Umurenge wa Ruvune
20.Umurenge wa Rwamiko
21.Umurenge wa Shangasha
Akarere ka Musanze
1.Umurenge wa Busogo
2.Umurenge wa Cyuve
3.Umurenge wa Gacaca
4.Umurenge wa Gashaki
5.Umurenge wa Gataraga
6.Umurenge wa Kimonyi
7.Umurenge wa Kinigi
8.Umurenge wa Muhoza
9.Umurenge wa Muko
10.Umurenge wa Musanze
11.Umurenge wa Nkotsi
12.Umurenge wa Nyange
13.Umurenge wa Remera
14.Umurenge wa Rwaza
15.Umurenge wa Shingiro
Akarere ka Rulindo
1.Umurenge wa Base
2.Umurenge wa Burega
3.Umurenge wa Bushoki
4.Umurenge wa Buyoga
5.Umurenge wa Cyinzuzi
6.Umurenge wa Cyungo
7.Umurenge wa Kinihira
8.Umurenge wa Kisaro
9.Umurenge wa Masoro
10.Umurenge wa Mbogo
11.Umurenge wa Murambi
12.Umurenge wa Ngoma
13.Umurenge wa Ntarabana
14.Umurenge wa Rukozo
15.Umurenge wa Rusiga
16.Umurenge wa Shyorongi
17.Umurenge wa Tumba
7. Intara y’amajyepfo
Akarere ka Gisagara
1.Umurenge wa Gikonko
2.Umurenge wa Gishubi
3.Umurenge wa Kansi
4.Umurenge wa Kibilizi
5.Umurenge wa Kigembe
6.Umurenge wa Mamba
7.Umurenge wa Muganza
8.Umurenge wa Mugombwa
9.Umurenge wa Mukindo
10.Umurenge wa Musha
11.Umurenge wa Ndora
12.Umurenge wa Nyanza
13.Umurenge wa Save
Akarere ka Huye
1.Umurenge wa Gishamvu
2.Umurenge wa Karama
3.Umurenge wa Kigoma
4.Umurenge wa Kinazi
5.Umurenge wa Maraba
6.Umurenge wa Mbazi
7.Umurenge wa Mukura
8.Umurenge wa Ngoma
9.Umurenge wa Ruhashya
10.Umurenge wa Rusatira
11.Umurenge wa Rwaniro
12.Umurenge wa Simbi
13.Umurenge wa Tumba
Akarere ka Kamonyi
1.Umurenge wa Gacurabwenge
2.Umurenge wa Karama
3.Umurenge wa Kayenzi
4.Umurenge wa Kayumbu
5.Umurenge wa Mugina
6.Umurenge wa Musambira
7.Umurenge wa Ngamba
8.Umurenge wa Nyamiyaga
9.Umurenge wa Nyarubaka
10.Umurenge wa Rugalika
11.Umurenge wa Rukoma
12.Umurenge wa Runda
Akarere ka Muhanga
1.Umurenge wa Cyeza
2.Umurenge wa Kabacuzi
3.Umurenge wa Kibangu
4.Umurenge wa Kiyumba
5.Umurenge wa Muhanga
6.Umurenge wa Mushishiro
7.Umurenge wa Nyabinoni
8.Umurenge wa Nyamabuye
9.Umurenge wa Nyarusange
10.Umurenge wa Rongi
11.Umurenge wa Rugendabari
12.Umurenge wa Shyogwe
Akarere ka Nyamagabe
1.Umurenge wa Buruhukiro
2.Umurenge wa Cyanika
3.Umurenge wa Gatare
4.Umurenge wa Kaduha
5.Umurenge wa Kamegeli
6.Umurenge wa Kibirizi
7.Umurenge wa Kibumbwe
8.Umurenge wa Kitabi
9.Umurenge wa Mbazi
10.Umurenge wa Mugano
11.Umurenge wa Musange
12.Umurenge wa Musebeya
13.Umurenge wa Mushubi
14.Umurenge wa Nkomane
15.Umurenge wa Gasaka
16.Umurenge wa Tare
17.Umurenge wa Uwinkingi
Akarere ka Nyanza
1.Umurenge wa Busasamana
2.Umurenge wa Busoro
3.Umurenge wa Cyabakamyi
4.Umurenge wa Kibirizi
5.Umurenge wa Kigoma
6.Umurenge wa Mukingo
7.Umurenge wa Rwabicuma
8.Umurenge wa Muyira
9.Umurenge wa Ntyazo
10.Umurenge wa Nyagisozi
Akarere ka Nyaruguru
1.Umurenge wa Cyahinda
2.Umurenge wa Busanze
3.Umurenge wa Kibeho
4.Umurenge wa Mata
5.Umurenge wa Munini
6.Umurenge wa Kivu
7.Umurenge wa Ngera
8.Umurenge wa Ngoma
9.Umurenge wa Nyabimata
10.Umurenge wa Nyagisozi
11.Umurenge wa Ruheru
12.Umurenge wa Muganza
13.Umurenge wa Ruramba
14.Umurenge wa Rusenge
Akarere ka Ruhango
1.Umurenge wa Bweramana
2.Umurenge wa Byimana
3.Umurenge wa Kabagari
4.Umurenge wa Kinazi
5.Umurenge wa Kinihira
6.Umurenge wa Mbuye
7.Umurenge wa Mwendo
8.Umurenge wa Ntongwe
9.Umurenge wa Ruhango
8. Intara y’iburengerazuba
Akarere ka Karongi
1.Umurenge wa Bwishyura
2.Umurenge wa Gishari
3.Umurenge wa Gishyita
4.Umurenge wa Gisovu
5.Umurenge wa Gitesi
6.Umurenge wa Kareba
7.Umurenge wa Murambi
8.Umurenge wa Mubuga
9.Umurenge wa Mutuntu
10.Umurenge wa Rubengera
11.Umurenge wa Rugabano
12.Umurenge wa Ruganda
13.Umurenge wa Rwankuba
14.Umurenge wa Twumba
Akarere ka Ngororero
1.Umurenge wa Bwira
2.Umurenge wa Gatumba
3.Umurenge wa Hindiro
4.Umurenge wa Kabaya
5.Umurenge wa Kageyo
6.Umurenge wa Kavumu
7.Umurenge wa Matyazo
8.Umurenge wa Muhanda
9.Umurenge wa Muhororo
10.Umurenge wa Ndaro
11.Umurenge wa Ngororero
12.Umurenge wa Nyange
13.Umurenge wa Sovu
Akarere ka Nyabihu
1.Umurenge wa Bigogwe
2.Umurenge wa Jenda
3.Umurenge wa Jomba
4.Umurenge wa Kabatwa
5.Umurenge wa Karago
6.Umurenge wa Kintobo
7.Umurenge wa Mukamira
8.Umurenge wa Muringa
9.Umurenge wa Rambura
10.Umurenge wa Rugera
11.Umurenge wa Rurembo
12.Umurenge wa Shyira
Akarere ka Nyamasheke
1.Umurenge wa Bushekeri
2.Umurenge wa Bushenge
3.Umurenge wa Cyato
4.Umurenge wa Gihombo
5.Umurenge wa Kagano
6.Umurenge wa Kanjongo
7.Umurenge wa Karambi
8.Umurenge wa Karengera
9.Umurenge wa Kirimbi
10.Umurenge wa Macuba
11.Umurenge wa Mahembe
12.Umurenge wa Nyabitekeri
13.Umurenge wa Rangiro
14.Umurenge wa Ruharambuga
15.Umurenge wa Shangi
Akarere ka Rubavu
1.Umurenge wa Bugeshi
2.Umurenge wa Busasamana
3.Umurenge wa Cyanzarwe
4.Umurenge wa Gisenyi
5.Umurenge wa Kanama
6.Umurenge wa Kanzenze
7.Umurenge wa Mudende
8.Umurenge wa Nyakiliba
9.Umurenge wa Nyamyumba
10.Umurenge wa Nyundo
11.Umurenge wa Rubavu
12.Umurenge wa Rugerero
Akarere ka Rusizi
1.Umurenge wa Bugarama
2.Umurenge wa Butare
3.Umurenge wa Bweyeye
4.Umurenge wa Gikundamvura
5.Umurenge wa Gashonga
6.Umurenge wa Giheke
7.Umurenge wa Gihundwe
8.Umurenge wa Gitambi
9.Umurenge wa Kamembe
10.Umurenge wa Muganza
11.Umurenge wa Mururu
12.Umurenge wa Nkanka
13.Umurenge wa Nkombo
14.Umurenge wa Nkungu
15.Umurenge wa Nyakabuye
16.Umurenge wa Nyakarenzo
17.Umurenge wa Nzahaha
18.Umurenge wa Rwimbogo
Akarere ka Rutsiro
1.Umurenge wa Boneza
2.Umurenge wa Gihango
3.Umurenge wa Kigeyo
4.Umurenge wa Kivumu
5.Umurenge wa Manihira
6.Umurenge wa Mukura
7.Umurenge wa Murunda
8.Umurenge wa Musasa
9.Umurenge wa Mushonyi
10.Umurenge wa Mushubati
11.Umurenge wa Nyabirasi
12.Umurenge wa Ruhango
13.Umurenge wa Rusebeya 4
- Bimwe mu Biranga u Rwanda
- Ibihe by’ u Rwanda
Umuhindo: Umuhindo ni igihe cy’imvura nyinshi n’izuba rike. Uhera m’Ukwakira hagati ukageza m’Ukuboza hagati.
Urugaryi: urugaryi ni igihe cy’izuba ryinshi. Ruhera m’Ukuboza hagati rukageza muri Gashyantare hagati.
Itumba: itumba ni igihe cy’imvura y’urushyana. Rihera muri Gashyantare rikageza muri Kamena.
Icyi (Impeshyi): icyi ni igihe cy’izuba ryinshi, ku buryo imvura isa n’aho ari nta yo. Gitangira muri Kamena kikageza m’Ukwakira.
Imisozi ni yo yiganje mu Rwanda rwo hagati no mu burengerazuba, ari naho haboneka Rift Valley ya Albert. Ikikije umupaka w’u Rwanda ku ruhande rw’iburengerazuba. Imiremire muri iyi misozi iboneka ku rukerekane rw’ibirunga mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ikirekire muri byo ni Karisimbi ifite ubutumburuke bwa metero 4,507. Iki gice cy’uburengerazuba kibarirwa ku butumburuke bwa metero 1,500 kugeza kuri 2,500. Uturutse mu burengerazuba, uhasanga imisozi ariko igenda igabanuka mu butumburuke uko ugana mu gihugu rwagati. Ahagana ku mupaka w’u Rwanda iburasirazuba, hari umukenke, ibibaya n’ishyamba.
- Iyobokamana mu Rwanda
Abanyarwanda naymwinshi ni Abakirisitu, n’ubwo bigabanije mu matorero atandukanye. Mu mwaka w’2006, Abakirisitu ba kiliziya Gatolika bari 56.5 %, by’abaturage bose;
37.1 % ari Abaporotesitanti; 11.1% bari Abadivantisiti b’Umunsi wa 7; 4.6 % ari Abisiramu; 1.7 % ntibari bafite aho babarizwa; naho 0.1 % babarizwaga mu idini gakondo.
- Imbyino n’ ubuvanganzo
Imbyino nyarwanda zifite umumaro ukomeye kuko zigaragaza umuco w’Abanyarwanda. Abanyarwanda bafite imbyino zitandukanye zigaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda, aho abagabo babyina bafashe ingabo ndetse n’icumu mu ntoki. Bafite kandi indirimbo zivuga ku buzima bwa muntu bwa buri munsi. Ibicurangisho gakondo birimo inanga, umuduri, ikondera (iherekeza imbyino), n’ibindi. Ibigaragaza izi mbyino n’ibindi bijyanye n’umuco nyarwanda muri rusange ushobora kubisanga mu nzu y’umurage w’u Rwanda iri mu karere ka Huye.
U Rwanda ruzwi cyane ku mbyino y’umuhamirizo ibyinwa n’intore. Iyi mbyino ibyinwa mu birori n’iminsi mikuru itandukanye yahuje abantu benshi. Imbyino y’intore igabanijemo ibice bitatu: itorero ribyinwamo n’igitsina-gore; umuhamirizo ubyinwa n’igitsina-gabo n’ingoma (gukaraza) zivuzwa nabantu 7 cyangwa 9, bishobora gukorwa n’ibitsina byombi ariko cyane cyane igitsina-gabo. Ingoma yagiye igira agaciro gakomeye mu Rwanda rwo hambere, kuko yari ikimenyetso cy’ingoma ya cyami. Muzika y’abaturage iri gutera imbere mu gihugu, biturutse kuri mizika yo mu karere no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri rusange. Injyana zigezweho ni hip hop, rap, R&B na pop.