Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 05 Gashyantare 2025 — 1 Yohana 4:18 Ejo Hashize Iminsi Yose 18Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. 21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.1 Yohana 4:18

Dutekereze kuri iri Jambo

Imana ntago yishimira kubona hagati y'abantu harimo urwango. Nk'uko Imana yaduhaye itegeko rivuga ngo "ukunda Imana akunde mugenzi we" rero utubahiriza itegeko ahabwa n'Imana ntago aba ayikunda kandi ntiwakunda Imana utigeze ubona wanga mugenzi wawe ubonesha amaso yawe. Rero niba dushaka gukunda Imana yabanje kudukunda, nitubanze dukunde bene data. Kandi itubwira ko mu rukundo hatabamo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganyije rumara ubwoba. Niba dukunda iyo Mana ntago dukwiye kugira ubwoba bwo kuyihamya imbere y'abantu naho batwanga. Kandi hari ibihembo by'abazitwara neza m'urugendo rujya mu ijuru.

Isengesho

Yesu Kristo Mwami wacu turagusabye ngo udushoboze gukunda bene data kandi utumare ubwoba nk'uko nawe urukundo rwawe warutugaragarije udupfira ku musaraba.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>05 Gashyantare 2025

Ibitekerezo