Dutekereze kuri iri Jambo
Uwiteka Imana niwe ubasha kuyobora intambwe zacu zose aho tujya hose. Nta na rimwe twe ubwacu twenyine dushobora kugera aho tujya atari Imana ituyoboye. Mwibuke Abisiraheli bava mu gihugu cya Egiputa uburyo Imana yabanye nabo ikajya ibayobora ikabajya imbere buri munsi, mu nkingi y'umuriro no mu nkingi y'igicu. Ibyo byose byerekana ko Uwiteka ariwe Mana kandi ariwe wenyine ushobora kuyobora intambwe zacu. Ibyo yabikoreye kugirango natwe tumenye ukuri, tumenye ko inzira zose ari we uzigenga. Akenshi dufata umwanya tugasenga tugakora ibyo Imana ishaka ariko tukibagirwa kimwe, tukibagirwa ko Uwiteka atarinze ikirenge cyacu twatandukana nawe. Mubyo dusaba, dusabe ko intambwe zacu zarindwa, dusabe ko aho dukandagiye hose tuba turi kumwe na Nyiribiremwa, tumusabe kugirango ibyo yakoreye Abisiraheli bava mu Misiri natwe abe aribyo adukorera.Ni uko rero ntitugire ubwoba, ahubwo twihe umwanya dusabe Imana iba
Isengesho
Mwami Imana yacu, ntabwo twagera kure tutari kumwe nawe, ntabwo twabasha kugera ku ntego zacu tutagufite. Niyo mpamvu tugusaba ko waba hamwe natwe mu rugendo rwacu, ukatuyobora inzira nk'uko wayoboye Abisilaheri bava mu Misiri ukabageza mu gihugu cy'isezerano. Natwe mu rugendo turimo rujya mu ijuru, turagusaba kugendana nawe kugeza turushoje. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo, Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo