Dutekereze kuri iri Jambo
Umwanditsi w'iyi Zaburi yatweretse umuntu uhiriwe uwo ariwe. Ati hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi: ibi ni ukuri. babai ntibaramba, kandi niyo baramba nta bugingo bafite. Nukora ibyo ababai bakora nawe uzaba mubi, ingaruka ntuzazibona wageze mu ijuru gusa ahubwo no musi zizakugeraho. Ababi ni babai nyine, ugomba rero kubirinda kandi ukirinda kuba hamwe n'abakobanyi. Ubundi umukobanyi ni umuntu uvuga ibibi ku bandi, akabaseka cyane akibwira ko we ari umwere. Abo rero ntitugomba kuba mu nzira zabo cyangwa gukora ibyo bashaka. Ibi nitubikurikiza tuzaba turi mu nzira nziza nk'uko Kristo abidusaba. Abameze batyo, ndavuga abataba mu migambi y'ababi, ntibicarane n'abanyabyaha, ntagirana imishyikirano n'abakobanyi, ubwo niwe Imana yishimira kandi nawe azahora anezerewe iteka ryose. Imana ibidufashemo
Isengesho
Uwiteka Imana, turashaka kuba hafi yawe, turashaka kwitandukanya n'abanyabyaha, abakobanyi n'abakora ibibi. Duhe rero kunesha ibyo bidushuka bidukura mu nzira zawe ahubwo tube muri wowe koko by'ukuri. Duhe kuneshesha ikibi icyiza. Duhe kuba abahamya bawe mu minsi yacu yose. Tugire umuco wo guhamya Kristo mu mahanga yose. Duhe imbaraga zo kurwanya ibibi no kubitsinda. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo