Dutekereze kuri iri Jambo
Nta kigeragazo kitugeraho kitari rusange mu bantu, indwara urwaye n'abandi barayirwaye, ubukene urimo si wowe mukene wa mbere, wowe ufite umwana wakunaniye hari n'abandi batamufite, wowe wabuze urubyaro ni benshi batarufite, wowe wabuze abawe hari na bandi bababuze, ni mwihangane mukomere ibyo bigeragezo murimo hari aba binyuzemo barabyihanganira. Nta kigeregezo Imana yakwemera ko kikugeraho utakihanganira. N'ubwo bikomeye, gerageza wihangane wabishobora, kandi hamwe n'ibitugerageza izaducira akanzu kugirango tubashe kubyihanganira. Hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo iryo Imana yasezeranije abayikunda, ni ko Bibiliya ivuga.
Isengesho
Nyagasani Imana yacu turakwinginze ngo uduhe imbaraga zo kwihaganira ibigeragezo kugeza ubwo tuzemerwwa tugahabwa ikamba ry'ubugingo iryo Imana yasezeranije abayizera bose.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo