Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 23 Werurwe 2025 — Zaburi 100:2 Ejo Hashize Iminsi Yose Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba.Zaburi 100:2

Dutekereze kuri iri Jambo

Twebwe abakozi b'Imana dukorere Uwiteka tunezerewe kuko kumukorera utanezerewe ntacyo bimaze. Ukorera uwiteka anezerewe ahabwa ingororano ariko umukorera atabikunze nta ngororano abona. Niba dukorera Imana mu buryo bwo kuririmba tubikore twishimye, niba tuyikorera mu buryo bwo kubwiriza tuyikorere twishimye, niba ari mu buryo bwo gufasha abakene tubikore twishimye, niba ari mu buryo bwo gusengera abarwayi tubasengere twishimye. Hari ingororano zidasanzwe ababikora babikunze bazahabwa: bazaba mu munezero w'iteka ryose mu bwami bwo mu ijuru. Tuzasanga Imana mu ijuru turirimba indirimbo z'amashimwe nituyikorera twishimye.

Isengesho

Uwiteka Nyiringabo turagusabye ngo udushoboze kugukorera twishimye tutagononwa nyuma ya byose uzaduhe gutaha mu gihugu cyo mu ijuru.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>23 Werurwe 2025

Ibitekerezo