Dutekereze kuri iri Jambo
Yesu Kristo ari mu ijuru yari afite icyubahiro, abamalayi bamwikubita imbere bakamuramya. Yari afite ubwiza bwamurikaga ijuru ryose, ari umwana w'Imana isumba byose, ariko ibyo byose yabisize mu ijuru aremera aza muri iyi si yuzuye imiruho, amarira n'ibyaha, yemera kumena amaraso ye ku musaraba aradupfira kugira ngo abamwizera batazarimbuka ahubwo mu gihe isi izaba yashize bazajye mu ijuru imbere y'Imana bera badafite umugayo.
Isengesho
Yesu Kristo Mwami wacu tugushimiye urukundo rwawe watugaragarije ubwo wadupfiraga ku musaraba. Turagusabye ngo udutuze mu buzima bwejejwe kugira ngo ku iherezo rya byose tuzabe turi mu mubare w'abera bazareba Imana. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo