Dutekereze kuri iri Jambo
Umwami wacu Yesu ntabwo yima abamusabye, nta n'ubwo aheza abaje bamugana. Yaratubwiye ngo dusabe tuzahabwa kandi mu biganza bye harimo ibyiza byose, rero wowe uruhijwe n'ibibazo ukaba uhora mu marira, saba Yesu icyo ushaka cyose ntago yimana ibyiza: mu biganza bye harimo akazi, ubutunzi, abana n' amahoro, mu by'ukuri, kwa Yesu ntakihabuze. Yesu yaravuze ati: mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. Niba wumva ushaka ijuru, rishake ukora ibyiza ubudacogora uzaribona kandi ukomanga kwa Yesu arakingurirwa, nimukomange muzakingurirwa.
Isengesho
Yesu kristo Mwami wacu tuzi ko ushobora byose kandi ntawagusabye ngo umwimwe, dusutse ibyifuzo byacu imbere yawe ngo bisubizwe nawe kandi dukomanze iwawe ngo duture muri wowe. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo