Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 26 Werurwe 2025 — Itangiriro 1:26 Ejo Hashize Iminsi Yose Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose."Itangiriro 1:26

Dutekereze kuri iri Jambo

"Tureme umuntu mu ishusho yacu", iri jambo ryavuzwe n'Imana rifite imbaraga cyane kuko ryerekana ko turi ishusho yayo. Abantu twese turemye mu ishusho y'Imana. Umuntu uwo ari we wese, umukuru, umuto, umwera, umwirabura, umugabo, umugore, uwaremaye, umuzima, umugufi n'umuremure twese turi abana b'Imana kandi twaremwe mu isura yayo. Ikindi kandi Imana yaturemye ngo tube abatware b'ibiri mu isi byose ndetse no mu nyanja. Kuba twarahawe ubu butware bivuze ko turi ibiremwa Imana yatekerejeho mbere ya byose ikumva ko tugomba kuba abanyembaraga. Ijambo ryayo hari aho rivuga ngo turi Utumana duto. Natwe twifitemo izo mbaraga. Ibyo byose rero ni ibitwereka ko Imana idukunda, itwifuriza kuba ab'igiciro imbere yayo. Uku kudushyira hejuru y'ibindi biremwa nibitubere imbarutso yo kwemera ubushake bwayo no kuba hafi yayo kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Twakora ibyo dukora byose ndetse tukitwa abatware batwara ibiri mu isi byose, ariko tudafite imbaraga ziva mu ijuru duhabwa na nyiri kuduhanga, ntacyo twakwigezaho byose byarangira bibaye ubusa.

Isengesho

Mwami Mana yacu nk'uko wabikoze mu itangiriro n'iremwa uduha imbaraga n'ubutware bwo gutwara ibindi biremwa byose, turagusaba ngo n'uyu munsi wa none uduhe imbaraga zo kumenya kwitwara natwe ubwacu. Nitumenya kwiyobora bizatubera imbarutso yo kumenya kuyobora n'ibindi byose wadushinze. Kandi umugambi wawe kuri twe ukomeze uganze mu mitima yacu tubeho nk'uko umuteguro wawe mbere yo kuturema wari uri. Tubisabye twizeye mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, Amena

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>26 Werurwe 2025

Ibitekerezo