Dutekereze kuri iri Jambo
Abana b'Imana ntibakwiye kwibwira ibidafite umumaro. Mu ndoto zacu za buri munsi tujye dutekereza ibintu byiza gusa kuko n'ubundi nibyo Uwiteka aduha. Iri jambo riratwibutsa ko turi ab'umumaro kandi ko agaciro Imana iduha natwe tugomba kukihesha no mu batazi Imana. Ni uko urero ntitukibwire cyangwa ngo dutekereze ibidafite umumaro. Ibitagira aho bitugeza, bya bindi abantu bose n'abatizera batekereza tujye tubitera umugongo ahubwo twifuze iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, n'iby’igikundiro. Dukore ibishimwa arizo ngeso nziza gusa.
Isengesho
Uwiteka Imana udufashe kuba uko wifuza. Twibwire ibigira umumaro gusa kandi dutangaze ijambo ryawe mu buryo bwo kwera imbuto nziza zizadufasha kugaragaza abo turi bo. Turi Abana b'Imana, na kamere yacu udufashe ibe iy'abana b'Imana. Iteka tube mu ri wowe twibwira gukora ibyiza gusa. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo