Dutekereze kuri iri Jambo
Mugihe dusomye ijambo ry'Imana ntabwo bikwiye kurangirira aho dukwiye gukomeza kubitekerezaho ku manywa na nijoro kugirango tubashe kubikurikiza, ntidukore ibihabanye n'ibyo twasomye. Kandi bizahora ku mutima wawe. Nyuma yo gushobora kubikurikiza dukwiye kubihamiriza abandi tukabamenyesha ibyiza twamenye. Kandi uwakurikije ibyo Imana ishaka ahirwa muri byose, umugisha n'amahoro bimuhora iruhande, agira guhirwa mu byo akora byose. Nitutagwa isari tuzasarura.
Isengesho
Mwami wange Mana yange ndagusabye ngo ujye udushoboza gukurikiza ibyo utubwira uduhe kuba mu buzima bwejejwe uduhe gukora ibyo ushima ku iherezo rya byose uzaduhe uhugingo buhoraho.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo