Dutekereze kuri iri Jambo
Uwihanganira ibimugerageza arahirwa. Hano ku isi hari byinshi bituruhije, bitugora ariko hahirwa ubyihanganira kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo. Nubwo waba uri mu kigeragezo gikomeye ihangane ukomere, kuba kitararangira ni uko utari wemerwa, ihangane ku buryo uzemerwa nk'uwitwaye neza mu kigeragezo. Nta mpamvu yo kwitotomba no kwiganyira cyangwa kuva mu byizerwa, ahubwo rwana wihangane kugira ngo numara kwemerwa uzahabwe ikamba ry'ubugingo iryo Imana yasezeranije abayikunda.
Isengesho
Mwami mana yacu turagusabye ngo udushoboze kwihangana. Mu isi harimo ibiturushya byinshi ariko tugusabye ngo uduhe imbaraga zo kwihangana ku iherezo rya byose tuzahabwe ikamba ry'ubugingo.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo