Dutekereze kuri iri Jambo
Yesu niwe werekanye ukwera kw'Imana ndetse no kurabagirana kwayo muri we niho duherwa kwera bityo tugasa n'Imana kubw'amaraso yayo. Niwe ushobora gukiza umuntu ibyaha yakoze byose kubw'ijambo ry'imbaraga ze. Kandi muri Yesu Kristo, niho ishusho y"imana igaragarira, natwe iyo twemeye kuba abana b'Imana muri twe niho ishusho yayo igaragarira tukaba turi abera tubiheshejwe no gusa na Yo.
Isengesho
Mana yacu uduhe kwera nk'uko Yesu yera kandi ujye uturamiza ijambo ryawe uko bukeye n'uko bwije, utubabarire ibicumuro byacu twagucumuyeho nk'uko imbabazi zawe zingana. Amena
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo