Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 15 Mata 2025 — Abefeso 1:13-14 Ejo Hashize Iminsi Yose Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw'agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.Abefeso 1:13-14

Dutekereze kuri iri Jambo

Yesu yaje mu isi mu bantu abagezaho ijambo ry'ukuri ari ryo butumwa bwiza bw'agakiza, kandi ibyo yakoraga byagaragaza ko ibyo avuga ari ukuri. Abamwizeye yabahaye ikimenyetso aricyo mwuka wera. Natwe twamaze kumva ubutumwa bwiza turamwizera, natwe abamwizeye yaduhaye uwo mwuka wera. Uwo yamuduhayeho nk'ingwate umwuka wera azahorana natwe atuyobore mu rugendo rugana mu ijuru atwigishe azajya atubwira icyo gukora kugeza ubwo umwami wacu Yesu azazira aje gutwara abo yaronse mu maraso ye.

Isengesho

Uwiteka turagusabye ngo utwongerere Umwuka wawe Wera atuyobore muri uru rugendo, ajye atwigisha icyo dukora kugeza ubwo uzaza ugasanga twiteguye kujyana nawe mu ijuru.

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>15 Mata 2025

Ibitekerezo