Dutekereze kuri iri Jambo
Bibiliya itubwira neza umuntu uhiriwe ko ari umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, ntiyicarane n'abakobanyi, ntajye mu nziza z'abanyabyaha. Ukora nk'ibi Imana iramwishimira ikamuhundagazaho Imigisha yayo ya buri munsi. Birashoboka ko natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi tutajya twibuka ko Imana ishaka ko tubaho nk'abakiranutsi kandi twuzuza inshingano yo kwirinda gukora ibibi, niyo mpamvu uyu murongo wongeye kukugarukira uyu munsi. Imana yatweretse inzira itugeza ku mahirwe y'ubu buzima ndetse no ku mahirwe y'ubuzima bw'ahazaza no mu ijuru tutaharetse. Iminsi yose muri iyi si nitwitandukanya n'ababi, tugakora ibyiza, tukirinda kuba mu nzira z'abanyabyaha, imvura y'umugisha izatugwira birangire tubaye nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo kandi igihe gikwiye. Ibi bishatse kuvuga iki ? Umukiranutsi ahora atoshye, ahora yera imbuto, ahora ahehereye, ntajya yuma, ntajya abura ibimutunga nkuko igito cyo ku nyajya kitabura ibigitunga kuko kiba gifite imizi iri mu mazi. Twebwe rero twagiriye umugisha kuri Kristo atwereka inzira nziza atumenyesha n'ibyo dukwiye gukora. Mureke tubikore duhore dutoshye nk'iki giti cyo ku mazi.
Isengesho
Uwiteka Imana yacu, ninde muri twe wakwishoboza kwera imbuto nziza atari wowe ubimuhaye ? Ndagusabye ngo udukomeze, utube hafi, uduhe umugisha. Muri byose dukora, mu magambo tuvuga, mu bikorwa bya buri munsi, uduhe kwitandukanya n'abanyabyaha badushuka tugateshuka inzira. Ahubwo Mwami Imna yacu, tubeho ubuzima bw'abahiriwe, tumere nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi cyera imbuto zacyo igihe cyayo. Ibi Mana nitubikora, tuzaba dufite ishimwe ry'uko tuzabaho neza kandi amahoro muri iyi si ndetse dufite n'ibyiringiro bikomeye byo kugera mu ijuru. Turabisaba twizeye mu izina rya yesu Kristo, amena.
Ijambo ry'uyu munsi

Ibitekerezo