Somera Bibiliya kuri Telefone
Ejo Hashize Iminsi Yose Ijambo ry'uyu munsi 27 Mata 2025 — Mariko 9:35 Ejo Hashize Iminsi Yose 35Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.”Mariko 9:35

Dutekereze kuri iri Jambo

Abantu benshi usanga dushaka kugaragara, kujya habona ngo abantu batubone baduhe icyubahiro. Akenshi dukora ibyo dukora tugamije kumenyekana, ariko ijambo ry'Imana riratubwira ko kuba uw'imbere bisaba ko umuntu aba umugaragu w'abandi. Akagaragaza ko ari uwo hasi rwose, akerekana ko ari uw'inyuma, bityo Data wo mu ijuru azamushyira hejuru ku munsi w'amateka. Mbese ntibibabaje kwigira uw'Imbere ukaza gusubizwa inyuma ? Bibiliya ibyo yigisha bitandukanye n'ibyo tubona mu isi. Muri iyi si duharanira kumenyekana, duharanira kugira amafranga, duharanira kugira abakozi badukorera, ariko Bibiliya yo iratubwira ko tugomba guca bugufi, tukaba abagaragu b'abandi, tukishyira hasi rwose. Ushoboye ibi burya ntacyo aba atashobora kuko icyubbahiro kiri mu biduteza ibibazo cyane hano mu isi. Imana itibe hafi, twige guca bugufi, tureke agasuzuguro ni kwigira ibitangaza.

Isengesho

Mana yacu yera kandi ikiranuka, birashoboka ko hari aho twagiye dutandukira tugakora ibyo kwishyira hejuru no kwihesha agaciro, tukava mu murongo mwiza wo kuba munsi y'abandi. Niba byaratubayeho Mana, utubabarire ahubwo udukomereze muri wowe. Turasaba guturana nawe muri gahunda zose, turasaba kuba munsi y'ukuboka kwawe. Icyubahiro kigahabwa wowe gusa. Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo, amena =

Ijambo ry'uyu munsi

Ijambo ry'uyu munsi <b>27 Mata 2025

Ibitekerezo