Yanditswe na Silas kuwa 21-05-2018 saa 11:03:54 | Yarebwe: 6460
Isanzure ni iki ?
Isanzure ni uruhurirane cyangwa uruhererekane rw’amamiliyoni n’amamiliyare y’inyenyeri n’imyuka itabarika n’imikungugu cyangwa ivumbi byose bifashwe na rukuruzi ituma biguma birikumwe kandi hamwe.
Isanzure izuba ririmo ari naryo isi yacu ibarizwamo abahanga baryita “Milk Way”.
Abahanga mu by’ikirere kandi bavuga ko ikirere kinini cyane (isanzure – galaxie) isi yacu ndetse n’imibumbe izenguruka ku zuba birimo, gifite muri cyo amazuba arenga miliyari 100, kandi amenshi muri yo afite ubunini cyane ugereranije n’iryacu, kandi na ryo ubwaryo riruta isi inshuro 1.300.000.
Icyo kirere gifite ishusho nk’iy’isaha irambitse hasi irambuye, kikaba gifite umurambararo w’imyaka-mucyo (années-lumière) 200.000. Umwaka-mucyo ni intera umucyo (lumière) ugenda mu gihe cy’umwaka ku muvuduko wa km 300.000 ku isegonda.
Ubu babarura galaksi 500.000 zisa na cya kirere twakwita vuwa lakte (voie lactée), kandi hagati ya zimwe muri zo harimo intera y’amamiliyoni y’imyaka-mucyo (années-lumière).
Birashoboka ko ibi byose byaba ari akantu gato cyane ugereranije n’ikirere cyose cyangwa isanzure ritagira umupaka, ni ukuvuga ridafite aho ritangirira n’aho rirangirira.