Ibyerekeye Kayini na Abeli |
| 1. | Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.” |
| 2. | Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi. |
| 3. | Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. |
| 4. | Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, |
| 5. | maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. |
| 6. | Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? |
| 7. | Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” |
| 8. | Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica. |
| 9. | Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” |
| 10. | Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka. |
| 11. | Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. |
| 12. | Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi.” |
| 13. | Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. |
| 14. | Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.” |
| 15. | Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica. |
Urubyaro rwa Kayini |
| 16. | Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni. |
| 17. | Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki. |
| 18. | Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. |
| 19. | Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila. |
| 20. | Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w’abanyamahema baragira inka. |
| 21. | Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge. |
| 22. | Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w’ikintu cyose gikebeshwa cy’umuringa n’icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nama. |
| 23. | Lameki abwira abagore be ati “Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye, Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Nishe umugabo muhora kunkomeretsa, Nishe umusore muhora kuntera imibyimba. |
| 24. | Niba Kayini azahorerwa karindwi, Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.” |
Urubyaro rwa Seti |
| 25. | Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” |
| 26. | Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka. |