Sara arapfa; Aburahamu agura ubuvumo bwo kumuhambamo |
| 1. | Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye. |
| 2. | Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra. |
| 3. | Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati |
| 4. | “Ndi umushyitsi n’umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.” |
| 5. | Abaheti basubiza Aburahamu bati |
| 6. | “Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.” |
| 7. | Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti. |
| 8. | Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari, |
| 9. | ampe ubuvumo bw’i Makipela afite, buri ku mpera y’isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.” |
| 10. | Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose ati |
| 11. | “Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y’ab’ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.” |
| 12. | Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu. |
| 13. | Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy’iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.” |
| 14. | Efuroni asubiza Aburahamu ati |
| 15. | “Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekeli magana ane z’ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.” |
| 16. | Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z’ifeza, zemerwa n’abagenza. |
| 17. | Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y’i Mamure, yo n’ubuvumo burimo n’ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu |
| 18. | kuba gakondo ye, imbere y’Abaheti, imbere y’abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose. |
| 19. | Hanyuma y’ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y’i Makipela, iri imbere y’i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani. |
| 20. | Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n’ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo. |