Abaja babyarana na Yakobo |
| 1. | Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.” |
| 2. | Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy’Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?” |
| 3. | Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.” |
| 4. | Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke. |
| 5. | Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu. |
| 6. | Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani. |
| 7. | Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. |
| 8. | Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali. |
| 9. | Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo. |
| 10. | Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu. |
| 11. | Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi. |
| 12. | Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. |
| 13. | Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri. |
| 14. | Mu isarura ry’ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y’umwana wawe.” |
| 15. | Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n’amadudayimu y’umwana wanjye?” Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y’umwana wawe.” |
| 16. | Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y’umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro. |
| 17. | Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu. |
| 18. | Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari. |
| 19. | Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu. |
| 20. | Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni. |
| 21. | Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina. |
Rasheli abyara Yosefu |
| 22. | Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. |
| 23. | Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.” |
| 24. | Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.” |
Yakobo ashaka gusubirayo |
| 25. | Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu. |
| 26. | Mpa abagore banjye n’abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.” |
| 27. | Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.” |
| 28. | Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.” |
| 29. | Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira. |
| 30. | Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?” |
| 31. | Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?” Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde. |
| 32. | Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye. |
| 33. | Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n’intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.” |
| 34. | Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.” |
| 35. | Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y’ihene y’ibihuga, n’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry’umweru, n’intama z’ibikara zose, aziha abahungu be. |
| 36. | Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye. |
| 37. | Yakobo yenda uduti tw’imilebeni tubisi, n’utw’imiluzi n’utw’imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n’imisengo, agaragaza umweru wo kuri two. |
| 38. | Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa. |
| 39. | Imikumbi yarindiraga imbere y’utwo duti, zikabyara iz’ibihuga n’iz’ubugondo n’iz’ibitobo. |
| 40. | Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n’iz’ibihuga n’iz’ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n’iya Labani. |
| 41. | Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y’umukumbi, kugira ngo zitegere hagati yatwo. |
| 42. | Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo. |
| 43. | Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu, n’ingamiya n’indogobe. |