Andi mategeko y’Imana |
| 1. | “Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo. |
| 2. | Nugura umugurano w’Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw’umudendezo, atagize icyo yicunguje. |
| 3. | Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n’umugore we ajyane na we. |
| 4. | Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n’abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine. |
| 5. | Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo’, |
| 6. | shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka. |
| 7. | “Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n’abagurano b’abagabo. |
| 8. | Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano. |
| 9. | Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk’ibyo yagirira umukobwa we. |
| 10. | Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n’imyambaro ye, ntamwicire igihe. |
| 11. | Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe. |
| 12. | “Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa. |
| 13. | Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira. |
| 14. | Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe. |
| 15. | “Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa. |
| 16. | “Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa. |
| 17. | “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa. |
| 18. | “Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe, |
| 19. | nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n’urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza. |
| 20. | “Umuntu nakubita inkoni umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa. |
| 21. | Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye. |
| 22. | “Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w’uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk’uko abacamanza bategetse. |
| 23. | Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi, |
| 24. | ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi, |
| 25. | ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi. |
| 26. | “Umuntu nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho. |
| 27. | Kandi nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo. |
| 28. | “Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza. |
| 29. | Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice. |
| 30. | Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe. |
| 31. | Naho yaba umuhungu w’umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse. |
| 32. | Inka niyica umugurano w’umugabo cyangwa w’umugore, nyirayo azahe shebuja w’uwo shekeli z’ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye. |
| 33. | “Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo, |
| 34. | nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir’urwobo. |
| 35. | “Inka y’umuntu niyica iy’undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n’intumbi na yo bayigabane. |
| 36. | Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye. |
Andi mategeko y’Imana |
| 37. | “Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye. |