Ihema ry’Imana rikurwa mu Bisirayeli |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati “Genda uvane ino n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ |
| 2. | Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n’Abamori, n’Abaheti n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, |
| 3. | mujye mu gihugu cy’amata n’ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira.” |
| 4. | Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara iby’umurimbo. |
| 5. | Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n’akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby’umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.’ ” |
| 6. | Abisirayeli biyambura iby’umurimbo byabo, batangirira ku musozi Horebu no mu rundi rugendo rwabo rwose. |
| 7. | Mose ajyana ihema, arishinga hirya y’ingando z’amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry’ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hirya yaho. |
| 8. | Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango w’ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema. |
| 9. | Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y’igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavugana na Mose. |
| 10. | Abantu bose bakabona iyo nkingi y’igicu ihagaze mu muryango w’iryo hema bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango w’ihema rye. |
| 11. | Uwiteka akavugana na Mose barebana nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w’umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema. |
Mose yinginga Uwiteka kujyana n’Abisirayeli, yerekwa ubwiza bwe |
| 12. | Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’ |
| 13. | Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.” |
| 14. | Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.” |
| 15. | Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino. |
| 16. | Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?” |
| 17. | Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.” |
| 18. | Aramubwira ati “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.” |
| 19. | Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.” |
| 20. | Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.” |
| 21. | Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare, |
| 22. | kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho, |
| 23. | maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.” |