Somera Bibiliya kuri Telefone
Amaturo yo kuremesha Ihema ry’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mose ateranya iteraniro ry’Abisirayeli ryose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujye ubabera umunsi wera, isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka, ugira umurimo wose awukoraho azicwe. 15.12-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ntimugacane umuriro mu buturo bwanyu bwose ku munsi w’isabato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Mose abwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose ati “Iki ni cyo Uwiteka yategetse ngo:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Mwakire amaturo Uwiteka aturwa na bene wanyu, umuntu wese wemezwa n’umutima we azane ituro atura Uwiteka, ry’izahabu n’ifeza n’umuringa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza n’ubw’ubwoya bw’ihene,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi n’imbaho z’ibiti byitwa imishita,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
n’amavuta y’amatabaza n’imibavu yo kuvangwa n’amavuta ya elayo yo gusīga, n’iyo kuvangwa igahinduka umubavu mwiza wo kōsa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
n’amabuye yitwa shohamu n’andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe ku mwambaro witwa efodi no ku wo ku gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Umuhanga wese wo muri mwe aze areme ibyo Uwiteka yategetse byose:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
ubuturo n’ihema ryo kubusakara n’ibyo gusakara iryo hema, n’ibikwasi byabwo n’imbaho zabwo, n’imbumbe zabwo n’inkingi zabwo n’imyobo yo kuzishingamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
n’isanduku yera n’imijisho yayo, n’intebe y’ihongerero n’umwenda wo gukingiriza ahera cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
n’ameza n’imijisho yayo n’ibintu byayo byose, n’imitsima yo kumurikwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
n’igitereko cy’amatabaza yo kumurika n’ibintu byacyo, n’amatabaza yacyo n’amavuta yo kumurikisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
n’igicaniro cyo koserezaho imibavu n’imijisho yacyo, n’amavuta yo gusīga n’umubavu mwiza, n’umwenda wo gukinga umuryango w’ubwo buturo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
n’igicaniro cyo koserezaho ibitambo, kiriho igisobekerane cyacyo cy’umuringa, n’imijisho yacyo n’ibintu byacyo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
n’imyenda ikinzwe y’urugo rw’ubwo buturo, n’inkingi zayo n’imyobo yo kuzishingamo, n’umwenda wo gukinga irembo ry’urwo rugo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
n’imambo z’ubwo buturo n’iz’urugo rwabwo n’imigozi yazo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
n’imyambaro y’imirimo yera yo gukoreshereza ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n’iy’abana be, yo gukoresha umurimo w’ubutambyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riragenda, riva imbere ya Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro, n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n’izo ku matwi, n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari izahabu, bizanwa n’umuntu wese utura Uwiteka ituro ry’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi umuntu wese wari ufite ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene, n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, arabizana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umuntu wese wari ufite icyo atura cy’ifeza cyangwa icy’umuringa, arakizana agitura Uwiteka, kandi umuntu wese wari ufite imbaho z’umushita zavamo ikibāzwa cyo gukoresha umurimo wose w’ubuturo, arazizana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Abahanga b’abagore bose barakaraga bazana ibyo bakaraze: ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Kandi abagore bose batewe umwete n’ubuhanga bwabo, bakaraga ubwoya bw’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Abatware bazana amabuye yitwa shohamu n’andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwe kuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Bazana n’imibavu n’amavuta ya elayo, babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w’ikivange mwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka, aturwa n’umugabo wese n’umugore wese wemejwe n’umutima we, kuzana ibyo kuremesha ibyo Imana yategetse Mose kurema byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Mose abwira Abisirayeli ati “Dore Uwiteka yahamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
amwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
no gukeba amabuye yo gukwikirwa, no kubāza no kugira ubukorikori n’ubuhanga bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Kandi yamushyize mu mutima kwigisha abandi, we na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Abo yujuje imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose, bw’umukebyi w’amabuye n’ubw’umukozi w’umunyabwenge, n’ubwo kudoda amabara y’imikara ya kabayonga, n’ay’imihengeri n’ay’imihemba n’ay’ibitare byiza, n’ubwo kubohesha imyenda ubudodo bw’igiterane cy’izo nzigo, n’ubw’abakoresha ubuhanga bwose n’ubw’abahimba imirimo myiza yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma kuva igice cya: