Somera Bibiliya kuri Telefone
Amategeko yo guhumanurwa k’umubembe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Na we ave mu ngando z’amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w’ibibembe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa ezobu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Umutambyi ategeke ko bakererera imwe muri zo mu rwabya hejuru y’amazi yatembaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
inzima ayende, yende n’iyo ngiga y’umwerezi n’ako gatambaro k’umuhemba na ezobu iyo, abyinikane n’iyo nyoni nzima mu maraso ya ya nyoni yakererewe hejuru y’amazi yatembaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Amishe ayo maraso karindwi ku ugiye guhumanurwa ibibembe avuge ko ahumanutse, arekurire mu gasozi iyo nyoni nzima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Maze uhumanurwa amese imyenda ye, yiyogosheshe umubiri wose yiyuhagire abe ahumanuwe, abone kugaruka mu ngando zanyu ariko amare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ku munsi wa karindwi aziyogosheshe umusatsi wose n’ubwanwa n’injwiri, yiyogosheshe n’ahandi hose, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
“Ku munsi wa munani azende abana b’intama b’amasekurume babiri badafite inenge, n’umwana w’intama w’umwagazi udafite inenge utaramara umwaka, n’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, n’urugero rwa logi rumwe rw’amavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Umutambyi umuhumanura amurikane uhumanurwa n’ibyo, imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uwo mutambyi yende umwe muri abo bana b’intama b’amasekurume, awutambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza, aturane na wo logi iyo y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Abīkīrire uwo mwana w’intama w’isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w’umutambyi, ni ko n’igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Umutambyi yende ku maraso y’icyo gitambo gitambiwe gukuraho urubanza, ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo no ku ino rye ry’iburyo rinini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi yende kuri logi iyo y’amavuta ya elayo ayisuke ku rushyi rw’ibumoso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
akoze urutoki rwe rw’iburyo mu mavuta ari ku rushyi rwe rw’ibumoso, aruminjagirishe ayo mavuta karindwi imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini, kuri ya maraso y’igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayasīge mu mutwe w’uhumanurwa, nuko umutambyi amuhongererere imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Maze umutambyi atambe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ahongerere uhumanurwa guhumana kwe, hanyuma abīkīre igitambo cyo koswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Umutambyi atambire ku gicaniro icyo gitambo cyoswa na rya turo ry’ifu, nuko amuhongerere, abe ahumanutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Kandi niba ari umukene ntabashe kubona ibingana bityo, yende umwana w’intama w’isekurume ho igitambo gikuraho urubanza cyo kuzunguzwa kibe impongano ye, n’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, n’urugero rwa logi rumwe rw’amavuta ya elayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
n’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, ibyo yabasha kubona, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo cyo koswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ku munsi wa munani abishyīre umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka, ngo bimuhumanuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umutambyi yende uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, na ya logi y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Abīkīre uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, yende ku maraso yacyo, ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Umutambyi yende kuri ayo mavuta, ayisuke ku rushyi rw’ibumoso,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
ayaminjagirishe urutoki rwe rw’iburyo karindwi imbere y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini, aho yakojeje ya maraso y’igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rw’umutambyi, ayasīge mu mutwe w’uhumanurwa, ngo amuhongererere imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Kandi atambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe muri bya byana by’inuma, ibyo yabashije kubona,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
atambe ibyo yabashije kubona kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa kitagabanije, agitambane na rya turo ry’ifu. Nuko umutambyi ahongererere uhumanurwa imbere y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Ayo ni yo mategeko y’uwafashwe n’ibibembe, ntabashe kubona ibyari bikwiriye kumuhumanuza.
Amategeko y’ibibembe bifashe inzu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
“Nimumara kugera mu gihugu cy’i Kanāni nzabaha ho gakondo, ngatera ibibembe inzu yo mu gihugu cya gakondo yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
nyir’iyo nzu agende abwire umutambyi ati ‘Inzu yanjye iransusira nk’ifashwe n’umuze.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Uwo mutambyi ategeke ko bayikuramo ibintu byose atarayinjiramo gusuzuma uwo muze, kugira ngo ibyo muri iyo nzu byose bidahumanywa, maze uwo mutambyi yinjire muri iyo nzu, ayisuzume.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Asuzume uwo muze nawubona ku nzu ipfumaguritsemo utuyira twikorogoshoye, twenda kwirabura nk’ibyatsi bibisi cyangwa tw’urususirane, kandi uwo muze ukaboneka nk’ucengeyemo imbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
umutambyi asohoke muri iyo nzu, kandi ageze ku rugi ayikinge imare iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
Ku wa karindwi uwo mutambyi azagaruke ayisuzume, nasanga uwo muze ukwiriye ku nzu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
ategeke ko basenyaho amabuye afashwe na wo, bakayajugunya ahantu hahumanijwe inyuma y’umudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Kandi ategeke ko bahomora iyo nzu imbere impande zose, kandi basuke ingwa bahomoye ahantu hahumanijwe, inyuma y’uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Bazane andi mabuye, bayasanishe aho basenye ya yandi, bazane indi ngwa, bayihome ku nzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter43.
“Uwo muze nugaruka ugasesa ku nzu, amaze gusenyaho ayo mabuye no kuyihomora no kongera kuyihoma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter44.
uwo mutambyi ayinjiremo ayisuzume, nabona uwo muze ukwiriye ku nzu uzabe ari ibibembe biyirya, izaba ihumanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter45.
Bazasenya iyo nzu, amabuye yayo n’ibiti byayo, n’ingwa n’ibyondo byayo byose, babijyane inyuma y’uwo mudugudu ahantu hahumanijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter46.
Kandi uzinjira muri iyo nzu igikinzwe, azaba ahumanye ageze nimugoroba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter47.
Kandi uzayiraramo azamese imyenda ye, n’uzayiriramo azamese imyenda ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter48.
“Ariko umutambyi nayinjiramo akayisuzuma, akabona uwo muze utakwiriye ku nzu imaze guhomwa, uwo mutambyi azavuge ko ihumanutse, kuko uwo muze ukize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter49.
Yende ibyo guhumanuza iyo nzu: inyoni ebyiri n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa ezobu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter50.
Abīkīrire imwe muri izo nyoni mu rwabya hejuru y’amazi yatembaga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter51.
yende iyo ngiga y’umwerezi na ezobu iyo, n’ako gatambaro k’umuhemba n’inyoni nzima, abyinike mu maraso y’ikerewe no muri ayo mazi yatembaga abimishe kuri iyo nzu karindwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter52.
ahumanuze iyo nzu amaraso y’iyo nyoni n’ayo mazi yatembaga, n’iyo nyoni nzima n’iyo ngiga y’umwerezi, n’ezobu iyo n’ako gatambaro k’umuhemba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter53.
maze arekurire iyo nyoni nzima mu gasozi, inyuma y’umudugudu. Uko abe ari ko ahongerera iyo nzu ibe ihumanutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter54.
Ayo ni yo mategeko y’uburyo bwose bw’umuze w’ibibembe n’uw’ibikoko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter55.
n’ay’ibibembe bifashe umwenda n’ay’ibifashe inzu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter56.
n’ay’ikibyimba n’igikoko n’ibara ry’amera n’urubara,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter57.
yigisha ibigaragaza ko ikintu gihumanye cyangwa ko kidahumanye. Ayo ni yo mategeko y’ibibembe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: