Amategeko y’abavubwamo n’ibihumanya mu mubiri |
| 1. | Uwiteka abwira Mose na Aroni ati |
| 2. | “Mubwire Abisirayeli muti: Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n’uko kuninda. |
| 3. | Uko ni ko kuzaba guhumana kwe gutewe no kuninda kwe, naho aninda cyangwa yari azibye, abe ahumanye. |
| 4. | Uburiri bwose uninda yaryamyeho bube buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye. |
| 5. | Kandi umuntu wese ukoze ku buriri bwe, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 6. | Uwicaye ku kintu cyose uninda yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 7. | Ukoze ku mubiri w’uninda, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 8. | Kandi uninda nacira amacandwe ku udahumanye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 9. | Amatandiko yose uninda yicayeho, abe ahumanye. |
| 10. | Ukoze ku kintu cyose cyari munsi ye, abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi uzaterura ibyo, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 11. | Kandi uninda nakora ku muntu adakarabye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 12. | Ikintu cy’ibumba gikozweho n’uninda kimenwe, icyabajwe mu giti cyose cyozwe. |
| 13. | “Kandi uninda niba akize kuninda kwe, abare iminsi irindwi yo kwihumanuza, amese imyenda ye yiyuhagire mu mazi atemba, abe ahumanutse. |
| 14. | Ku munsi wa munani azende intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abijyane imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abihe umutambyi. |
| 15. | Uwo mutambyi abitambe, kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y’Uwiteka impongano yo kuninda kwe. |
| 16. | “Kandi intanga z’umuntu nizimuvamo, yiyuhagire umubiri wose, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 17. | Kandi umwambaro wose cyangwa uruhu rwose kiriho izo ntanga kimeswe, kibe gihumanye kigeze nimugoroba. |
| 18. | Kandi umugabo naryamana n’umugore bombi biyuhagire, babe bahumanye bageze nimugoroba. |
| 19. | “Kandi umukobwa cyangwa umugore naba mu muhango w’abakobwa amare iminsi irindwi azira, umukozeho wese abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 20. | Icyo aryamyeho cyose mu minsi yo kuzira kwe kibe gihumanye, n’icyo yicayeho cyose kibe gihumanye. |
| 21. | Ukoze ku buriri bwe wese amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 22. | Kandi ukoze ku kintu cyose yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 23. | Kandi ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe, cyangwa ku cyo yicayeho cyose, abe ahumanye ageze nimugoroba. |
| 24. | Kandi nihagira umugabo uryamana na we igihumanya cye kikamujyaho amare iminsi irindwi ahumanye, uburiri bwose uwo mugabo aryamyeho bube buhumanye. |
| 25. | “Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w’abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n’igihumanya amere nk’uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye. |
| 26. | Uburiri bwose aryamyeho mu minsi yose avubwamo n’igihumanya, bumubere nk’uburiri aryamyeho mu minsi yo kuzira kwe, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye nk’igihumanywa n’uko kuzira kwe. |
| 27. | Ukoze kuri ibyo wese abe ahumanye, amese imyenda ye yiyuhagire, abe agihumanye ageze nimugoroba. |
| 28. | Niba akize icyamuvagamo abare iminsi irindwi, maze abone guhumanuka. |
| 29. | Ku munsi wa munani yende intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. |
| 30. | Uwo mutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y’Uwiteka impongano yo kuvubwamo kwe n’igihumanya. |
| 31. | “Nuko mujye mutandukanya Abisirayeli no guhumana kwabo, kugira ngo baticishwa no guhumana kwabo, mbahora kwanduza ubuturo bwanjye buri hagati muri bo.” |
| 32. | Ayo ni yo mategeko y’umugabo uninda, n’ay’uvubwamo n’intanga ze bikamuhumanya, |
| 33. | n’ay’umukobwa cyangwa umugore uri mu muhango w’abakobwa, n’ay’uvubwamo n’ibihumanya wese, naho yaba umugabo cyangwa umugore, n’ay’umugabo uryamanye n’umugore uhumanye. |