Somera Bibiliya kuri Telefone
Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk’iz’Abanyakanāni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.
Abo umugabo azirana kuryamana na bo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ntukambike ubusa umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w’umuhungu wawe ntukamwambike ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ntukambike ubusa umugore n’umukobwa we, ntukende umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b’umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n’umuhango w’abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry’Imana yawe. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ntugatinge abagabo, ni ikizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.
Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
“Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk’uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw’ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
“Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n’abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: