Somera Bibiliya kuri Telefone
Amategeko y’uburyo bwinshi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
“Ntimugahindukirire ibigirwamana by’ubusa, ntimukicurire imana z’ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Uko mutambiye Uwiteka igitambo cy’uko muri amahoro, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ku munsi mugitambye no ku wukurikira abe ari yo mukiryaho, nihagira ikirara kikageza ku wa gatatu kijye cyoswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Nikiribwaho ku wa gatatu kizaba ikizira ntikizemerwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
ahubwo ukiriyeho wese azagibwaho no gukiranirwa kwe kuko ashujuguje icyera cy’Uwiteka. Uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
“Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ntimukarahire ibinyoma izina ryanjye, bigatuma musuzuguza izina ry’Imana yanyu. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“Ntugahate mugenzi wawe, ntukamunyage, ibihembo by’umukozi ubikoreye ntukabirarane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ntukavume igipfamatwi, ntugashyire impumyi imbere ikiyitega, ahubwo ujye utinya Imana yawe. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
“Ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no guterenganya, ntukitangire ho umugabo kwicisha mugenzi wawe. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
“Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Uwiteka. Gal 5.14; Yak 2.8
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntukabangurire amatungo yawe ayo bidahuje ubwoko, ntuzabibe mu murima wawe imbuto z’amaharakubiri, ntukambare umwambaro waboheshejwe ubudodo bw’amaharakubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Umuntu nasambanya umuja w’imbata utacunguwe, utahawe umudendezo yarasabwe n’undi mugabo, bazahanwe ibihano bitabishe kuko uwo yari atari uw’umudendezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Uwo mugabo azanire Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro igitambo cyo kumukuraho urubanza, azane isekurume y’intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umutambyi amuhongerere imbere y’Uwiteka, iyo sekurume y’intama y’igitambo gikuraho urubanza ho impongano y’icyaha yakoze, na we azababarirwa icyo cyaha yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“Kandi nimugera muri cya gihugu mukamara gutera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa, muzabanze guhwanya imbuto zabyo no kudakebwa k’umuntu, bizamare imyaka itatu bibamereye nk’ibitakebwe. Muri iyo imyaka imbuto zabyo ntizizaribwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizabe izejerejwe gushimisha Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Mu mwaka wa gatanu abe ari mo mutangira kurya ku mbuto zabyo, kugira ngo bijye biberera umwero wabyo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Ntimukagire icyo muryana n’amaraso yacyo, ntimukagire ibyo muragurisha naho byaba ibicu. 15.23; 18.10
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
“Inkokora z’imisatsi yanyu ntimukazogoshere kugira ngo izenguke, ntimukonone inkokora z’ubwanwa bwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
“Ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, kandi ntimukicishe imanzi z’ibishushanyo. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
“Ntukononeshe umukobwa wawe kumuhindura malaya, kugira ngo igihugu kidakurikiza ubusambanyi kikuzura ibyaha bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
“Mujye muziririza amasabato yanjye, mujye mwubaha Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
“Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
“Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe. Ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
“Umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
“Ntimukagoreke imanza cyangwa gupima kw’igipimirwaho indatira, cyangwa ukw’ibyuma muzipimisha cyangwa kugera kw’ibyibo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Mujye mugira ibipimirwaho indatira bitunganye, n’ibyuma muzipimisha bitunganye, n’ibyibo bya efa bitunganye, n’ingero za hini zitunganye. Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
“Mujye mwitondera amategeko yanjye yose n’amateka yanjye yose, mubyumvire. Ndi Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: