Uwiteka ateza Miriyamu ibibembe, Mose aramusabira |
| 1. | Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. |
| 2. | Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva. |
| 3. | Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose. |
| 4. | Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry’ibonaniro.” Barasohoka uko ari batatu. |
| 5. | Uwiteka amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara mu muryango w’Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza. |
| 6. | Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we. |
| 7. | Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose. |
| 8. | Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y’Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?” |
| 9. | Bikongereza uburakari bw’Uwiteka, aragenda. |
| 10. | Cya gicu kiva hejuru y’Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk’urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe. |
| 11. | Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy’icyaha twakoreshejwe n’ubupfu, tukizanira urubanza. |
| 12. | Ndakwingize, ye kumera nk’igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.” |
| 13. | Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.” |
| 14. | Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n’isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y’ingando z’amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.” |
| 15. | Bakingiranira Miriyamu inyuma y’ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa. |
| 16. | Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani. |