Iby’amaturo |
| 1. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 2. | “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha, |
| 3. | mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n’umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi, |
| 4. | uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ry’ifu ry’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo, |
| 5. | kandi uzitegure n’igice cya kane cya hini ya vino y’ituro ry’ibyokunywa, rituranwe n’icyo gitambo cyoswa cyangwa n’igitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa n’umwana w’intama umwe. |
| 6. | Cyangwa niba ari isekurume y’intama itambwa, uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ry’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo, |
| 7. | kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 8. | Kandi niwitegura ikimasa cy’igitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguza umuhigo, cyangwa cy’uko uri amahoro ngo ugitambire Uwiteka, |
| 9. | ugitamba aturane na cyo ituro ry’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kabiri cya hini y’amavuta ya elayo. |
| 10. | “ ‘Kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n’umuriro y’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 11. | “ ‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume y’intama yose, no ku mwana w’isekurume w’intama cyangwa w’ihene wose. |
| 12. | Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukora no ku bindi, uko bingana. |
| 13. | Abe ari ko ba kavukire bose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
| 14. | Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe, cyangwa uzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza. |
| 15. | Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe n’umunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumeze abe ari ko umunyamahanga amera imbere y’Uwiteka. |
| 16. | Itegeko rimwe n’umuhango umwe mubisangire n’umunyamahanga ubasuhukiyemo.’ ” |
| 17. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 18. | “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu mbajyanamo |
| 19. | mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa. |
| 20. | Ku muganura w’irobe ryanyu muzajye mutura agatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuye mu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza. |
| 21. | Ku muganura w’irobe ryanyu mujye mutura Uwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose. |
Ibyaha by’utabyitumye, n’ubikora yihandagaje |
| 22. | “ ‘Kandi nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose, |
| 23. | ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose, uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose, |
| 24. | niba icyo cyaha gikozwe n’abatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo cyoswa cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, baturane na cyo ituro ryo kuri cyo ry’ifu n’ituro ryo kuri cyo ry’ibyokunywa uko byategetswe, batambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. |
| 25. | Umutambyi ahongerere iteraniro ry’Abisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro, n’igitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye. |
| 26. | Nuko iteraniro ry’Abisirayeli ryose n’umunyamahanga ubasuhukiyemo bazababarirwa, kuko ubwoko bwose bwagikoze butacyitumye. |
| 27. | “‘Kandi umuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambe umwagazi w’ihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha. |
| 28. | Umutambyi ahongerere umuntu wajijwe agakorera imbere y’Uwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa. |
| 29. | Musangize itegeko ukoze icyaha atacyitumye wese, kavukire wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga ubasuhukiyemo. |
| 30. | “‘Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe. |
| 31. | Kuko yasuzuguye ijambo ry’Uwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.’ ” |
| 32. | Abisirayeli bakiri mu butayu, basanga umuntu utoragura inkwi ku isabato. |
| 33. | Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni n’iteraniro ryose. |
| 34. | Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza. |
| 35. | Uwiteka abwira Mose ati “Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.” |
| 36. | Iteraniro ryose rimujyana inyuma y’aho, bamutera amabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose. |
| 37. | Uwiteka abwira Mose ati |
| 38. | “Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo y’imyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozo wose agashumi k’umukara wa kabayonga. |
| 39. | Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko y’Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw’imitima yanyu n’ukw’amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano, |
| 40. | kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera. |
| 41. | Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.” |