Abisirayeli baterwa n’inzoka z’ubusagwe |
| 1. | Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri. |
| 2. | Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.” |
| 3. | Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n’imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma. |
| 4. | Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y’abantu icogozwa cyane n’urwo rugendo. |
| 5. | Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.” |
| 6. | Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa. |
| 7. | Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira. |
| 8. | Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.” |
| 9. | Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira. |
| 10. | Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti. |
| 11. | Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu. |
| 12. | Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi. |
| 13. | Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori. |
| 14. | Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo “Vahebu y’i Sufu, N’utugezi twa Arunoni, |
| 15. | N’umukoke w’utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.” |
| 16. | Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.” |
| 17. | Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe. |
| 18. | Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware, Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro N’ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana, |
| 19. | barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti. |
| 20. | Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy’i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu. |
Abisirayeli batsinda Sihoni na Ogi (Guteg 2.26--3.11) |
| 21. | Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori bati |
| 22. | “Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y’umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.” |
| 23. | Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n’Abisirayeli. |
| 24. | Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw’Abamoni, kuko urugabano rw’Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye. |
| 25. | Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y’Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose. |
| 26. | Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w’Abamori, warwanije umwami w’i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni. |
| 27. | Ni cyo gituma abahimbyi b’indirimbo bavuga bati “Nimuze i Heshiboni, Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe |
| 28. | Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni, Kigatwika Ari y’i Mowabu, N’abatware b’amasengero yo ku mpinga z’imisozi yo kuri Arunoni. |
| 29. | Ubonye ishyano, Mowabu! Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we. Yahaye abahungu babo guhunga, Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano Na Sihoni umwami w’Abamori. |
| 30. | Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n’igihugu cyaho kigeza i Diboni, Turimbura igihugu tugeza i Nofaki, Inkongi igera i Medeba.” |
| 31. | Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori. |
| 32. | Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo. |
| 33. | Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo. |
| 34. | Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.” |
| 35. | Bamurimburana n’abahungu be n’abantu be bose, ntihasigara n’uwa kirazira, bahindūra igihugu cye. |