Balaki yinginga Balāmu kuvuma Abisirayeli |
| 1. | Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n’i Yeriko. |
| 2. | Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose. |
| 3. | Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n’ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n’Abisirayeli. |
| 4. | Abamowabu babwira abakuru b’i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk’uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe. |
| 5. | Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy’ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje. |
| 6. | Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.” |
| 7. | Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki. |
| 8. | Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b’i Mowabu barara kwa Balāmu. |
| 9. | Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?” |
| 10. | Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ngo: |
| 11. | dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ” |
| 12. | Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.” |
| 13. | Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.” |
| 14. | Abatware b’i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.” |
| 15. | Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n’icyubahiro. |
| 16. | Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba, |
| 17. | kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.” |
| 18. | Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye. |
| 19. | None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.” |
| 20. | Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.” |
Imana irakarira Balāmu, indogobe ye imuhana |
| 21. | Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y’ingore, ajyana na ba batware b’i Mowabu. |
| 22. | Uburakari bw’Imana bukongezwa n’uko yagiye, marayika w’Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n’indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we. |
| 23. | Indogobe ibona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira. |
| 24. | Marayika w’Uwiteka ahagarara mu muhōra w’inzitiro z’amabuye, zigabanya inzabibu. |
| 25. | Iyo ndogobe ibonye marayika w’Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita. |
| 26. | Marayika w’Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso. |
| 27. | Iyo ndogobe ibonye marayika w’Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye. |
| 28. | Uwiteka abumbura akanwa k’iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?” |
| 29. | Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.” |
| 30. | Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?” Arahakana ati “Oya.” |
| 31. | Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye. |
| 32. | Marayika w’Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka. |
| 33. | Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.” |
| 34. | Balāmu abwira marayika w’Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.” |
| 35. | Marayika w’Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n’abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki. |
| 36. | Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w’i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw’igihugu cye, aho kigarukira. |
| 37. | Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?” |
| 38. | Balāmu asubiza Balaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry’Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.” |
| 39. | Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti. |
| 40. | Balaki atamba ibitambo by’inka n’iby’intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we. |
Balāmu agerageza kabiri kuvuma Abisirayeli, Imana imushyira mu kanwa amagambo abahesha umugisha |
| 41. | Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamura umusozi witwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y’ubwo bwoko. |